Abahuguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) muri iki cyumweru, barimo abakozi bashinzwe ubutaka, abacungamutungo, ba noteri n’abashinzwe kwakira abantu ku mirenge.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya RRA mu turere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe, Gahunzire Camille, avuga ko aya mahugurwa agiye kuzamura serivisi zatangwaga na RRA mu kwakira imisoro n’amahoro byeguriwe uturere.
Avuga ko hagaragaraga ibibazo byo kwakira abaturage no kubafasha kuko wasangaga hari abakozi ba RRA badahagije mu murenge. Nyuma y’ayo mahugurwa, abakozi mu mirenge bashobora gufasha abantu gukora imenyekanisha igihe nta mukozi wa RRA bahasanze.
Gahunzire yemeza ko kuba bahuguye abantu batatu muri buri murenge bitanga icyizere ko abaturage babona serivisi zinoze.
Yongeraho ko abahuguwe bazafasha kugera no rwego rw’akagari bafasha abaturage mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Hagati muri uyu mwaka wa 2015, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego z’ibanze mu rwego rwo kuzakirira imisoro n’amahoro, abakozi 210 bakaba barashyizwe mu mirimo mu rwego rwo kunoza imikorere hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu gihe hari abavugaga ko ari bacye ugereranije n’ubuso bw’ifasi bakoreramo aho umukozi umwe wa RRA ashobora kuba akorera mu mirenge igera kuri itatu bikadindiza serivisi ku babagana, guhugura abayobozi mu nzego z’ibanze bizatuma imirenge n’uturere birushaho kuzuzanya n’ Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu guha abaturage serivisi zinoze.
Nsanzuwera Michel, umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Ngoma na we yishimiye amahugurwa avuga ko bizafasha abaturage kumenyekanisha no kwishyura ibijyanye n’ubutaka.
Nubwo hariho uburyo bwo gufasha abaturage kumenyekanisha imisoro ku mirenge, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishishikariza abaturage gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bworoheje aho bashobora gukora imenyekanisha no kwishyura imisoro hifashishijwe telefoni zigendanwa.



















TANGA IGITEKEREZO