Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba bavuze ko nubwo hari bake muri bo bakekwaho ibyo bikorwa, nta ruhare rw’ihariye bagira mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ahubwo ko ibyo byaha bigirwa n’abaturage basanzwe batunze moto mu ngo zabo.
Umwe muri bo waganiriye na IGIHE yagize ati "Ntabwo ari twese tugira uruhare mu iyinjizwa ndetse n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ahubwo usanga ari moto z’abantu batunze mu ngo z’ibitwara n’ijoro, ariko twebwe niyo tumenye amakuru y’ikwirakwizwa ryabyo tuyatangira ku gihe."
Aba bamotari bakomeje basaba ubuyobozi kurushaho gusobanurira abaturage ibihano amategeko ateganya ku banywa cyangwa bakwirakwiza ibiyobyabwenge, kuko ngo ibi byabafasha gutinya kwishora muri ibi byaha.
Ubwo hatwikwaka ibiyobyabwenge mu karere ka Ngoma, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko bimaze kugaragara ko abamotari ari bo bagira uruhare runini cyane mu gufasha abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge binyuzwa mu nzira zitazwi.
Ati “Moto zabo zibafasha cyane guhishira abantu baba batwaye ibiyobyabwenge kunyura mu nzira zigoranye, ku buryo niba bamenye ngo inzego z’umutekano ziri aha, bahita bahindura inzira kuko baba basanzwe bazizi cyane."
IP Emmanuel Kayigi yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane binyuze ku bamotari, muri uku kwezi Polisi y’igihugu yahaye amahugurwa abamotari bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere hagamijwe gufatanya kwicungira umutekano no kumenya uburyo bwo gukumira no gutanga amakuru ku ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Ibi kandi ngo bizafasha abamotari gukura icyasha ku izina ryabo batungira agatoki ubuyobozi ahagaragaye ibi byaha.
Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba itangaza ko Akarere ka Nyagatare ari ko kaza ku isonga mu kwinjiza ndetse no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kagakurikirwa n’Uturere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe.



















TANGA IGITEKEREZO