00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abantu 21 bemeye icyaha cya Jenoside basabiye imbabazi mu ruhame

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 December 2018 saa 09:39
Yasuwe :

Abantu 21 bemeye ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagafungurwa, basabye imbabazi mu ruhame imiryango bahekuye, banakomorerwa amasakerementu muri Kiliziya Gatolika.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru kuri Sitade ya Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma.

Uko ari 21 bahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside, barirega barafungurwa, ariko Kiliziya Gatolika ntiyahita ibakomorera amasakerementu, ibanza kubigisha mu gihe cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse habanza kubaho kubahuza n’imiryango bahemukiye.

Uwitwa Gatesi Théoneste wo mu Murenge wa Mutendeli , yatuye ko muri Jenoside yishe umwana w’uwitwa Mukanyamwesa Véstine, Jenoside ihagaritswe arahunga, ahungutse ahita afatwa arafungwa, yemera icyaha anasaba imbabazi, aza gufungurwa.

Yagize ati “Ubu rero ndasaba imbabazi Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda bose, abarokotse Jenoside bose, ndasaba n’Imana imbabazi ko narenze ku mategeko yayo, arimo irivuga ngo Ntuzice, Ntuzibe cyangwa se ngo wangirize iby’abandi… kuko njyewe hari n’aho nasahuye.”

Mukanyamwesa wari uraho yamubwiye ko amubabariye mu ruhame, ariko amusaba kutazasubira ibyaha ndengakamere yakoze.

Ati “Jenoside iba nari mfite abana batatu, ariko uyu mugabo (Gatesi Théoneste) umwana yavukije ubuzima ni we wari uburiza bwanjye, yari afite imyaka itandatu. Mu by’ukuri atari imbabazi z’Imana, uyu mugabo ntabwo nakamuhaye imbabazi, ariko ku bw’Imbabazi z’Imana nemeye kumuha imbabazi."

"Yamukubise impiri umwana arapfa, ariko yansabye imbabazi mu itorero imbere y’abantu, imbere ya Kiliziya Gatolika n’imbere y’Imana."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge Fidèle Ndayisaba yabasabye ko imbabazi zitagarukira ku kuvuga ko umuntu azisabye undi akazitanga gusa, ahubwo zigomba guherekezwa n’ibikorwa byiza.

Ati “Inzira y’imbabazi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyacu turimo ni inzira y’ingenzi yadufashije mu gihe kirekire. Icyo tugomba kuzirikana ni uko imbabazi zitagarukira ku kuvuga ngo ndazitanze cyangwa ndazisabye gusa, zigomba guherekezwa n’ibikorwa by’imibanire myiza n’ibikorwa by’urukundo bigaragara buri munsi.”

“Ibyo rero bigomba kugaragarira mu rugendo ruhoraho. Abo twakiriye uyu munsi murukomeze mudasitara, mudatsikira. Ari ku basabye imbabazi n’abazitanze ntimuzacibwe intege n’abataragera aheza mugeze. Muharanire no gufasha guhindura abandi kugana aheza.”

Musenyeri Antoine Kambanda uheruka kugirwa Arikiyepisikopi wa Kigali, yavuze ko gusaba imbabazi no kuzitanga ari ubutwari bukomeye, kandi inzira y’ubwiyunge mu muryango w’abanyarwanda Kiliziya Gatolika yatangije, izayikomeza.

Ati “Ni byiza ko basabye imbabazi. Kandi dushimiye n’ababahaye imbabazi; ni intambwe ikomeye ariko kandi ni wo muti dufite kugira ngo dushobore kuvura no gukiza umuryango w’abanyarwanda, kubaka igihugu cyacu no kubaka Kiliziya.”

Aba 21 bakoze Jenoside bahawe imbabazi ni icyiciro cya mbere cy’abahawe inyigisho z’ubwiyunge na Diyosezi Gatolika ya Kibungo, ariko ni gahunda izakomeza.

Abemeye icyaha basabiye imbabazi mu ruhame
Gatesi Théoneste (wa gatatu) yasabye imbabazi apfukamye imbere y'umuryango yahemukiye
Arikiyepisikopi wa Kigali Kambanda Antoine yavuze ko Kiliziya Gatolika izakomeza gufatanya na leta mu rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba yavuze ko imbabazi zigomba kugaragarira mu bikorwa byiza
Abasabye imbabazi babikoreye imbere y'imbaga y'abakirisitu
Padiri Rugirangonga Obald umenyereweho gusengera abantu nawe yifatanyije n'abakiristu ba Ngoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages