Kuri uyu wa kane tariki ya 3 nzeli 2015, ahagana saa munani n’iminota 45 ubwo imvura yari itangiye kugwa, inkuba yakubise abana 18 biga kuri Groupe Scolaire Nyamugali mu Kagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera, aho bahise bajyanwa ku bitaro bikuru by’Akarere ka Ngoma kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Mukandutiye aporonie, Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Remera, yemeje ko koko inkuba yakubise aba banyeshuri bagahita bajyanwa kwa muganga.
Yagize ati “Ni byo koko inkuba yakomerekeje bikomeye abanyeshuri biga kuri G.S Nyamugali bagera kuri 18 bari bugamye, ariko ku bw’amahirwe nta numwe yahitanye.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakimara kumenya ko aba bana bakomerekejwe n’inkuba ngo bihutiye gutabara abakomeretse bahita bajyanwa kwa muganga, aho ubu barimo kwitabwaho n’abaganga bo kubitaro bikuru by’Akarere ka Ngoma.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma yatangarije IGIHE ko benshi muri abo banyeshuri ari abahungabanye, bakaba nta bikomere bigaragara n’amaso bafite, ariko abaganga bakaba ari bo bazi neza imiterere y’uburwayi bwabo. Gusa ngo abo baganga batanze icyizere ko baza gukira.



















TANGA IGITEKEREZO