00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abasenyewe n’ibiza i Mutenderi ntibafite aho bikinga

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 16 December 2017 saa 12:28
Yasuwe :

Abaturage basenyewe n’imvura mu Murenge wa Mutenderi bavuga ko hashize amezi agera kuri ane badafite aho bikinga dore ko bamwe bacumbikiwe n’abaturanyi kubera ko ibisenge by’inzu zabo byatwawe n’umuyaga.

Imvura yaguye muri Nzeri 2017, yasenye amazu agera kuri 40 yangiza n’imyaka y’abaturage itandukanye muri aka gace.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Tuba mu birangarizwa, abandi bacumbikiwe n’abaturanyi.Twabuze ubushobozi bwo kongera gusana.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rwiririza Jean Marie Vianney yabwiye TV1 ko isakaro aba baturage bemerewe ryatinze kubageraho, kubera ko amabati bagombaga guhabwa atanzwe na MIDIMAR yatinze kuboneka.

Inzu z’abaturage zigera kuri 40 ni zo zari zangijwe n’ibi biza byibasiye umurenge wa Mutenderi mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Zimwe mu nzu z'abaturage zangijwe n'imvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages