00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abaturage barasabwa gukoresha amatungo yabo bagaca imirire mibi

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 24 December 2013 saa 01:55
Yasuwe :

Ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yari mu gikorwa cyahariwe iminsi 1000 cyo gukora ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2013, hagaragaye abana barwaye bwaki kubera kutabona indyo yuzuye.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge batangaje ko impanvu iyi ndwara yibasiye umubare munini w’abana batuye muri uyu murenge ari uko hari ababyeyi usanga bafite inka ariko (…)

Ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yari mu gikorwa cyahariwe iminsi 1000 cyo gukora ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2013, hagaragaye abana barwaye bwaki kubera kutabona indyo yuzuye.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge batangaje ko impanvu iyi ndwara yibasiye umubare munini w’abana batuye muri uyu murenge ari uko hari ababyeyi usanga bafite inka ariko ntibahe abana babo amata ahubwo bakayagurisha, abandi ugasanga bahugira mu kunywa inzoga ntibabone umwanya wo gukorera Imiryango yabo ngo ibone ibyo kurya bifite intungamubiri, ikibazo cy’ubuharike no kubyara abana badashoboye kurera.

Abatishoboye bahawe inka ngo babashe guhangana n'ibibazo biterwa n'imirire mibi

Mu rwego rwo kurwanya izo ndwara zituruka ku mirire mibi, MINAGRI yoroje bamwe muri aba baturage bafite abana bagaragaza ibimenyetso by’indwara zituruka ku mirire mibi bahabwa inka za kijyambere 15 banigishwa uburyo bwo guteka indyo yuzuye, gukora akarima k’igikoni banatera ibiti by’imbuto ziribwa.

Minisitiri Agnes Kalibata yabaye abana amata ngo babashe gutsinda indwara ziterwa n'imirire mibi

Avuga ku ngamba zo guhangana n’iyi ndwara iterwa n’imirire mibi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza Kibinda Sebega Aimable yabwiye IGIHE ko bafite ingamba zitandukanye zizabafasha mu kurandura burundu iyo ndwara, akomeza avuga ko amasomo yose yigishijwe abaturage mu buryo bwo kurwanya bwaki ngo bagiye kuyashyiramo imbaraga abaturage bose bakayamenya ku buryo buhagije.

Minisitiri Agnes Kalibata w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamaganye abaturage badakora ahubwo bagahugira mu kunywa inzoga ntibite ku miryango yabo, ababwira ko bagomba gukora bagakura amaboko mu mifuka kuko icyerekezo u Rwanda rufite ari uko buri muturage akora mu rwego rwo kwigira bagashaka icyabatunga bo n`imiryango yabo.

Minisitiri Kalibata yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gushyiramo ingufu iyo mibare y’abarwaye bwaki ikagabanuka. Iyi gahunda yahariwe iminsi 1000 y’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi imaze amezi atatu itangiye , ikaba ikorwa n’ibigo na minisiteri zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages