Abatuye mu Murenge wa Sangaza no mu nkengero zawo, bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Sangaza mu Karere ka Ngoma, batangarije TV1 ko abaganga bo kuri iki kigo nderabuzima bafite imyifatire idahwitse, yiganjemo uburangare, ku buryo hari n’ubwo umurwayi ashobora kuhapfira.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Ntabwo bita ku barwayi, hari n’abajya bahagwa bataravurwa. Iyo uhageze ubona umuganga umwe anyura aha undi anyura aha, ukageza saa cyenda batarakwakira, ukayoberwa ibyo baba barimo.”
Undi ati “Hari n’igihe utaha nta n’imiti ujyanye kandi bakuvuye. Iyo ufite mituweli, barakureba isesemi ikabica.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko kuri bo kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Sangaza, ari amaburakindi, kuko iyo bafite amafaranga bahita bajya kwivuza mu mavuriro yigenga.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Sangaza, Kirusha Pascal, avuga ko amakuru yo kwakira nabi abarwayi, n’uburangare bwa bamwe mu baganga, atayemeza cyangwa ngo ayahakane kuko ‘iyo ari kumwe na bo abona bakora neza.’
Yagize ati “Ibyo njyewe ntabwo nshobora kubyemeza, kubera ko iminsi yose, iyo ndi kumwe na bo mbona bakora neza. Kandi ikindi abarwayi iyo bari aha ngaha mbabaza niba bishimiye serivisi tubaha, nta na rimwe barambwira ko batazishimiye.”
Uyu muyobozi kandi anahakana amakuru avuga ko abivuriza kuri mituweli badahabwa imiti yose nk’uko baba bayandikiwe, akavuga ko n’umuturage uje kwivuza adafite ubwisungane mu kwivuza bamuvurira ubuntu bakemera bagahomba.


















TANGA IGITEKEREZO