00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Akurikiranyweho kujugunya umurambo w’uruhinja yari amaze kubyara

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 9 May 2015 saa 12:22
Yasuwe :

Umugore utuye mu Mudugudu wa Rwamukobwa, Akagari ka Nyinya, Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma ho mu Burasirazuba ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kujugunya umurambo w’umwana yari amaze kubyara, akavuga ko ababyaza mu bitaro bya Kibungo bamurangaranye.

Uyu mugore yafashwe na Polisi nyuma y’aho abaturanyi bari basanzwe bazi ko atwite bamubonye atagitwite ndetse nta n’umwana ahetse, bamubaza akababwira ko yapfuye, kandi umurambo yamujugunye mu ishyamba.

Aba baturage bahise bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakeka ko uyu mugore yaba yakuyemo inda, ariko ahita ajya kwerekana aho yajugunye umurambo w’urwo ruhinja.

Uwo mugore avuga ko impamvu yajugunye uwo murambo ari uko bibaye incuro ya gatatu abyara umwana agapfa, kandi ngo iyo bapfuye bashyingurwa mu isambu yasigiwe n’ababyeyi be, akabona ko aramutse akomeje kuhashyingura atazabona aho yazajya akorera ibikorwa bye by’ubuhinzi, dore ko ari byo bimutunze.

Umuyobozi w'ibitaro bikuru by'akarere ka ngoma Dr Namanya Wiliam arahakana amakuru avugwa n'uyu mugore

Hagati aho uyu mubyeyi avuga ko uburangare bw’abaganga bamwakiriye ari bwo bwatumye umwana we apfa.

Yagize ati ”Nageze kwa muganga ndibwa mu nda kuko numvaga ari ibise. Mpageze bansubizayo ngo igihe ntabwo kiragera. Ubwo nasubiye mu rugo, ngeze mu nzira nkomeza kuribwa ndongera ndagaruka, mpageze mbabwira uko merewe bahita bongera baranyakira barambwira ngo umwana wanjye yatangiye kuza, baramfasha aravuka, ariko umwana aza ananiwe, nyuma aza no guhita apfa. Ubwo nanjye kuko nabonaga nta kindi nakora kandi n’abo tubyarana bahita banyihakana, nahise mujugunya mu ishyamba. “

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya kibungo, Dr. Namanya William, ahakana ko abakozi b’ibitaro ari bo bagize uruhare mu kurangarana uwo mubyeyi wari ugiye kubyara bigatera umwana we gupfa, ahubwo akavuga ko uwo mwana yapfuye biturutse ku ndwara yavukanye yari yandujwe na nyina.

Yagize ”Uyu mubyeyi yaje avuye ku kigo nderabuzima cya Rukira ageze ku bitaro baramwakira ndetse ahita abyara, nyuma byaje kugaragara ko uwo mwana hari izindi ndwara yavukanye yandujwe na nyina zitwa ‘congenital infections’.“

Umuyobozi w’ibitaro bikuru by’Akarere ka Ngoma akaba yanaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bitabira gahunda yo kwipimisha mu gihe batwite mu rwego rwo kurinda abana baba batwite ko bavukana ibibazo cyangwa bakabanduza indwara baba barwaye.

Ingingo y’180 n’iya 574 z’Igitabo cy’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana iteganya ko Umuntu wese uhisha umurambo w’umuntu wishwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ibitaro by'Akarere ka Ngoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages