Bavuga ko uyu mupasiteri yitwa Yeretana Ernest ndetse abarizwa mu idini ryitwa Revival Church riri ahitwa Muzingura mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.
Bemeza ko kuba iki kidendezi gituriye umuhanda bituma kigira ibyago byinshi byo kwandura bityo kugishyiramo umuntu nawe bishobora kumuviramo kwandura indwara zitandukanye.
Bavuga ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi butabuza uyu mupasiteri kubatiriza abantu muri icyo kidendezi cyane ko kiri ku muhanda kandi bahora bamunyuraho.
Ati “Twibaza impamvu batajya babimubuza byaratuyobeye kuko ntabikora yihishe abikorera ku muhanda mbese kumugaragaro.”
Meya w’Akarere ka Ngoma, yabwiye IGIHE, ko bagiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Turabikurikirana uriya mupasiteri agirwe inama yo kureba ubundi buryo yakoresha kuko ariya mazi ni mabi yateza ibibazo.”
Yaboneyeho gusaba abapasiteri gukora ibikorwa bya gikirisitu ariko bitabangamira ubuzima bw’abaturage no kugira umuco w’isuku.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!