00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Bafungiwe kwitwaza imyemerere bakavuga ko jenoside ari urupfu rusanzwe

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 14 April 2015 saa 11:51
Yasuwe :

Abagabo babiri bo mu Karere ka Ngoma bitandukanyije n’itorero ry’Abadivantisiti bakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya biturutse ku magambo bavuga bashingiye ku myemerere yabo mu by’idini.

Matabaro Theoneste na Musengimana Leonidas bafashwe na Polisi y’u Rwanda tariki ya 11 Mata 2015, nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage bavuga ko batajya bitabira ibikorwa bijyanye n’icyumweru cy’icyunamo ndetse banivugira ko batemera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba IP Kayigi Emmanuel, yavuze ko bakurikiranyweho ibyo byaha barimo gukorerwa dosiye ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Yavuze ko polisi yabasanze aho bitaga mu butayu mu ma saa kumi n’igice z’uwo munsi bakoresha imvugo zabo.

Ati “Ni abantu bitandukanyije n’itorero ry’abadivantisiti baba bagiye gusengera mu butayu nta gahunda n’imwe ya leta bubahiriza kuko ngo icyo bemera ari Yesu umwana w’Imana wamenewe amaraso. Kwita ku kuvuga ngo abantu barapfuye si byo kuko ngo Yesu yabapfiriye ku buryo ibibaho byose bo babona ko ari ibisanzwe kandi ko biri muri gahunda z’Imana.”

Kubera iyo mpamvu bumva nta zindi gahunda bakwiriye kujyamo, uretse gusenga gusa kugira ngo ibyo byose bizajye biba ariko Imana ibibone kuko yo ibizi.

Yongeye ati “Abandi bari mu biganiro bo bari biherereye mu butayu abaturage batanga amakuru ko bo bibereye mu masengesho. Ntibemera Jenoside, bayemera bajya kwifatanya n’abandi. Mu magambo yabo bakubwira nyine ko bayibona nk’urupfu rusanzwe, nk’uko abantu bose bapfa bakavuga ko uwapfuye ari Yesu kandi ko ibindi byose nta kintu yahindura.”

Kubera iyo mpamvu rero ngo bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 135 giteganya n’igihano kirenze imyaka 5 kugeza ku myaka 9 n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri miliyoni 1.

Uretse aba kandi hari n’abandi bantu batandukanye muri aka karere n’abo muri iyi ntara bakurikiranyweho ibi byaha n’ubwo urutonde rwabo rutari rwashyirwa ahagaragara hose.

ku wa gatanu w’icyumweru gishize hari ibirego 14, ariko harimo kwegeranywa byose ngo bijye ahabona hari n’abafunze ku buryo iyi mibare irangizwa uyu munsi.
Aba bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu karere ka Ngoma.

[email protected]

twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages