Byabereye mu mudugudu wa Murama, Akagali ka Kiyonde, Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Gloriose Mukayiranga, aganira na IGIHE yagize ati "Nibyo koko, ikirombe cyagwiriye abantu dukeka ko ari batandatu, babiri bahita bapfa,abandi bane bakomeretse bikomeye, ubu bajyanywe kwa muganga ."
Mukayiranga bakomeza avuga ko kuriduka kw’icyo kirombe byatewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatatu, bituma ubutaka bworoha ari yo mpamvu bwaridutse.
Muri iki kirombe haracyashakishwamo undi muntu wa karindwi bakekako yaba yasigayemo .
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Sake bwafashe ingamba zo guhuza abaturage vuba bagakora umuganda udasanzwe wo gusiba bimwe mu birombe biri muri uyu Murenge.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hakomeje kugaragara impanuka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibirombe ridahwitse.
Tariki ya 27 Gashyantare ikirombe gicukurwamo gasegereti mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, cyagwiriye umusore kiramuhitana.
Mu Ukuboza umwaka ushize na bwo ikirombe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye cyawgiriye abana babiri bahita bapfa.



















TANGA IGITEKEREZO