00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma:Batandatu bagwiriwe n’ikirombe, babiri bahita bahasiga ubuzima

Yanditswe na

Didier Bigenimana

Kuya 3 March 2016 saa 05:58
Yasuwe :

Hagati ya saa mbiri n’igice na saa tatu zo kuri uyu wa Kane, ikirombe cyagwiriye abantu barimo gucukura ingwa yo gusiga mu nzu, babiri bahita bapfa abandi bane barakomereka bikabije.

Byabereye mu mudugudu wa Murama, Akagali ka Kiyonde, Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, Gloriose Mukayiranga, aganira na IGIHE yagize ati "Nibyo koko, ikirombe cyagwiriye abantu dukeka ko ari batandatu, babiri bahita bapfa,abandi bane bakomeretse bikomeye, ubu bajyanywe kwa muganga ."

Mukayiranga bakomeza avuga ko kuriduka kw’icyo kirombe byatewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatatu, bituma ubutaka bworoha ari yo mpamvu bwaridutse.

Muri iki kirombe haracyashakishwamo undi muntu wa karindwi bakekako yaba yasigayemo .

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Sake bwafashe ingamba zo guhuza abaturage vuba bagakora umuganda udasanzwe wo gusiba bimwe mu birombe biri muri uyu Murenge.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hakomeje kugaragara impanuka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibirombe ridahwitse.

Tariki ya 27 Gashyantare ikirombe gicukurwamo gasegereti mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, cyagwiriye umusore kiramuhitana.

Mu Ukuboza umwaka ushize na bwo ikirombe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye cyawgiriye abana babiri bahita bapfa.

Ibirombe bimaze guhitana ubuzima bw'abantu mu ntara y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages