00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Basabwe kwima amatwi ababashikariza kwishora mu bikorwa by’iterabwoba

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 8 February 2016 saa 08:05
Yasuwe :

Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi b’abayisilamu bagera kuri 80, bari baturutse hirya no hino mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Ngoma, bahawe inyigisho zigamije kubashishikariza kwitandukanya n’ibikorwa by’iterabwoba aho biva bikagera kuko bihabanye n’imyemerere y’umuyisilamu nyawe.

Ubwo hasozwaga amasomo yahabwaga urubyiruko rw’abayisilamu ku bufatanye n’umushinga utegamiye kuri leta EHE (Education Health economic), bakaba basobanurirwaga ibijyanye no kwirinda virusi itera Sida, ubunyangamugayo, amahoro, gufashanya, urukundo ndetse no kugira impuhwe.

Ayo mahugurwa yari agamije kandi kubasobanurira amahame n’indangagaciro bigomba kuranga umuyisilamu nyawe kugira ngo hatagira uwishora mu bikorwa by’iterabwoba abyitirira idini ya Islam.

Bamwe mu bahawe amasomo bavuze ko bafashe ingamba zo kwirinda kwishora mu bikorwa by’iterabwoba kuko n’igitabo gitagatifu cya korowani ndetse n’intumwa y’Imana Mouhamed ibuza ubugizi bwa nabi.

Umwe muri abo basore, Asouma Byukusenge, yavuze ko yasobanukiwe ukuri ku bijyanye n’uburyo yakwirinda kwishora mu bikorwa by’iterabwoba, kandi ngo agiye gutangira gushishikariza bagenzi be kwima amatwi uwabashuka abashishikariza kwishora muri ibyo bikorwa.

Yagize ati “Twahawe ubumenyi buhagije nk’urubyiruko rw’abayisilamu, twasobanuriwe ko ibikorwa by’iterabwoba ntaho bihuriye n’imyemerere nyayo y’umuyisilamu, kandi ubu butumwa tugiye kubugeza kuri bagenzi bacu kugira ngo birinde ibyo bikorwa bibi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburezi, Ubuzima n’Iterambere (Education Health&Economic), Sheihk Issa Muhoza, yavuze ko impamvu bahisemo guhugura urubyiruko ari ukugira ngo rumenye ukuri.

Ati “Twahisemo kubanza guhugura urubyiruko kugira ngo tubahe ubumenyi buhagije ku bijyanye n’idini ya Islam, bamenye ko ntaho duhuriye n’abakora ibikorwa by’iterabwoba, dore ko abakora ibi bikorwa usanga bangiza izina ryacu bakavuga ko ibyo bikorwa bakora baba barwana intambara ntagatifu ya Jihad, kandi ibyo igitabo gitagatifu cya korowani kitabyemera ko wavutsa mugenzi wawe ubuzima."

Yasobanuye ko iterabwoba ari ibikorwa by’ubugome bikorwa n’umuntu ku giti cye, udutsiko n’ibihugu, bigamije guhungabaya umuntu ku idini ye, ubuzima bwe, umutungo we, n’icyubahiro cye, bikaba bikorwa mu buryo bunyuranye buteye ubwoba, bikanabangamira ubusugire bw’abantu n’ibintu, harimo gutega abantu mu mayira, gutera no kwiturikirizaho ibisasu mu modoka, mu masoko y’ubucuruzi mu ndege n’ahandi hahurira abantu, gutwika imigezi ya peteroli n’indi mitungo kamere.

Mu ihuriro rihoraho ry’abamenyi b’idini ya islam ku Isi ryabahuje mu nama yo kuwa 10 Mutarama 2002 i Makkah, bemeje ko ibikorwa by’ubugome n’ubwiyahuzi ntaho bihuriye n’idini ya islam, ahubwo ko ari ukwangiza isura ya Islam kandi bikaba bigira ingaruka n’inkurikizi mbi cyane, kuko ari uguhungabanya umutekano n’ubusugire bw’abantu.

Bavuze kandi ko mu migenzo basigiwe n’intumwa y’Imana Muhamad no mu gitabo gitagatifu Korowani (Qor-an), ntaho bigaragara ko islam ishyigikira ibikorwa by’ubugome, iterabwoba no guhungabanya umutekano w’abantu n’ibintu.

Uhagarariye umuryango EHE, Sheihk Muhoza Issa
Basobanuriwe uburyo ibikorwa by'iterabwoba Imana ibyanga urunuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages