Umunyamanbanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Mapendo Gilbert, avuga ko nyuma y’aho bamenyeye iby’uru rupfu kuwa Kabiri tariki 22 Nzeri bahise bata muri yombi abagabo batanu barimo n’umurwayi wo mu mutwe bacyekwa kuba aribo bamwishe.

Mu kiganiro uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Mapendo Girbert yatangarije IGIHE ko aba bagabo uko ari Batanu batawe muri yombi kuwa Kabiri tariki ya 22 Nzeri nyuma y’aho urupfu rw’uyu mugabo Safari Rugamba rumenyekaniye.

Yagize ati “ Niko byagenze ikibazo cy’uko uwo mugabo yabuze twakimenye ku cyumweru ku tariki 20 tubibwiwe nabo mu muryango we ko bamubuze mu gihe bo bari bagize ngo yagiye mu kazi ke nk’ibisanzwe, nyuma nibwo bamuhamagara bumva atari gufata telefone, barakomeza baragerageza. Umukobwa yaje kwitabwa n’umurwayi wo mu mutwe ababwira ko yamwishe kandi yanamutwitse”.

Yakomeje avuga nyuma y’aho umukobwa wa Nyakwigendera yitabiwe n’uyu murwayi wo mu mutwe akamubwira ko ari we wamwisha nyuma akanamutwika bahise babimenyesha ubuyobozi bw’Akagari ka Gahina ikibazo cyabo.

Yagize ati “ Twahise dushakisha uwo murwayi wo mu mutwe ku buryo twahise tunamubona turamwgera dusanga uwo murambo ari kuwutwika ndetse n’iyo telefone akiyifite.”

Aho umurambo wa Safari Rugamba watwikiwe mu Karere ka Ngomba
Aho umurambo wa Safari Rugamba watwikiwe mu Karere ka Ngomba

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Mapendo Gilbert yakomeje avuga ko bahise bagira impungenge nyinshi bitewe n’uko ubwabo basanze uyu murwayi wo mu mutwe adashobora kwiyicira umuntu ngo anifashe kumutwika ku buryo byahise biba ngombwa ko batangira gukurikirana na bamwe mu bo bakoranaga.

Ati “Ukurikije uko uwo murwayi ameze bigaragara ko nyakwigendera bamwishe hanyuma bamushyira kuri uyu murwayi mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso”.

Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera anashishikariza abaturage kwita ku mutekano no kwirinda ibikorwa bya kinyamaswa.