Ubusanzwe nyuma yo gusarura igitoki, imitumba irajugunywa cyangwa igahabwa amatungo. Icyakora kuri bamwe siko bikimeze, kuko kugurisha imitumba birimo kubinjiriza amafaranga

Karemera Daniel, ushinzwe imirimo y’uruganda (Production Manager), avuga ko uruganda SHE rwashinzwe n’Umunyamerikakazi Elisabeth rwatangiye gufasha abagore n’abakobwa bo mu cyaro kubona impapuro z’isuku kandi ko bitewe n’ibikoresho (imashini) uru ruganda rufite, cotex zo mu mitumba ziba zimeze neza nka cotex zo mu ipamba .

Karemera yagize ati: “Cotex zikorwa n’uruganda SHE ziba zifite ubuziranenge kandi zikora neza nk’izisanzwe zikorwa mu ipamba kuko ubudodo bwo mu mitumba iyo bwamaze gutunganywa bugira ubushobozi bwo kunyunyuza nk’uko ibamba ribikora”

Karemera yavuze ko hakoreshejwe ikonabuhanga, imashini zisya imitumba, ubudodo buvuyemo bugatunganywa, bukanatekwa ,bukanikwa bwamara kuma bukagenda bushyirwa mu maforomo maze nyuma bugakorwamo cotex zemewe n’ikigo cy’ubuziranenge mu Rwada (RSB).

Kugirango iyi mitumba ikorwamo Cotex iboneke, urugunda rufitanye amasezerano n’amakoperative atandukanye yo mu Ntara y’Iburasirazuba mu kubagemurira imitumba yahongeshejwe, noneho imirimo yo kuyitunganya igakorwa n’uruganda kugeza Cotex zibonetse.

Kuba agapaki ka Cotex kagura amafaranga 500, Karemera avuga ko bigamije korohereza abanyeshuri cyane abo mu bigo by’ibyaro kugira ngo be gucikiriza amashuri kuko byagiye bigaragara ko bamwe mu bakobwa bangaga gukorwa n’isoni babuze cotex, bagahitamo kuva mu ishuri.

Ikindi ni uko ngo abagore bo mu cyaro bibafasha kwigirira isuku, aho gukoresha ibitambaro bishobora no kubatera indwara.

Umwaka ushize wa 2015, izi Cotex zikorwa mu mitumba y’insina zari zimaze kugezwa ku bakobwa ibihumbi 30 bo mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe mu Ntara y’iburasirazuba.

Uruganda SHE ruherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, rufite ubushobozi bwo gukora cotex 500 ku munsi, ariko abayobozi barwo bavuga uko ubushobozi buzagenda bwiyongera umubare nawo uzazamuka.

Kuri ubu agapaki karimo cotex icumi kagura amafaranga 500 ariko ngo bazagenda bagabanya uko ubushobozi buzaboneka kugeza ku mafaranga y’u Rwanda 300.

Ntaho zitandukaniye na Cotex zisanzwe
Ntaho zitandukaniye na Cotex zisanzwe
Imashini yumutsa ubudodo
Imashini yumutsa ubudodo
Ubudodo bw'imitumba bubanza gutekwa
Ubudodo bw'imitumba bubanza gutekwa
Iyo Cotex zimaze kuboneka, hari imashini zizizinga
Iyo Cotex zimaze kuboneka, hari imashini zizizinga