00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Hagaragaye umurambo w’umukobwa wishwe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 17 February 2015 saa 03:32
Yasuwe :

Mu murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba ku wa 12 Gashyantare hagaragaye umurambo w’umukobwa wishwe witwa Nayigiziki Tazama wari ufite imyaka 25 hafi y’ishuri rikuru rya INATEK n’ikigo cya Camp Huye.

Polisi yo mu Ntara y’Uburasirazuba, ivuga ko uwo murambo wabonywe bwa mbere n’umwana wari uragiye inka, agahita abimenyesha abaturage.

Mu kiganiro kigufi IGIHE twagiranye n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba , I.P Emanuel Kayigi yavuze ko polisi ikiri gukora iperereza kugira ngo ifate abamwishe.

Yagize ati “ Umurambo we ugaragaza ko yishwe, hahise hatangira iperereza kugira ngo abamwishe bamenyekane”.

Yongeyeho ko Nayigiziki Tazama yari asanzwe atuye mu gace yiciwemo ndetse ko mu ijoro hari abakobwa bagenzi be n’abahungu bari basangiye inzoga bari gukurikiranwa .

IP Kayigi yasabye abaturage gutanga amakuru hakiri kare no gukorana na polisi , bakumva ko buri muntu ari ijisho rya mugenzi we. Kandi ko ntawe ukwiye kuvutsa undi ubuzima n’iyo baba bafitanye ibibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages