Polisi yo mu Ntara y’Uburasirazuba, ivuga ko uwo murambo wabonywe bwa mbere n’umwana wari uragiye inka, agahita abimenyesha abaturage.
Mu kiganiro kigufi IGIHE twagiranye n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburasirazuba , I.P Emanuel Kayigi yavuze ko polisi ikiri gukora iperereza kugira ngo ifate abamwishe.
Yagize ati “ Umurambo we ugaragaza ko yishwe, hahise hatangira iperereza kugira ngo abamwishe bamenyekane”.
Yongeyeho ko Nayigiziki Tazama yari asanzwe atuye mu gace yiciwemo ndetse ko mu ijoro hari abakobwa bagenzi be n’abahungu bari basangiye inzoga bari gukurikiranwa .
IP Kayigi yasabye abaturage gutanga amakuru hakiri kare no gukorana na polisi , bakumva ko buri muntu ari ijisho rya mugenzi we. Kandi ko ntawe ukwiye kuvutsa undi ubuzima n’iyo baba bafitanye ibibazo.


















TANGA IGITEKEREZO