Imirimo yo kubaka uru ruganda yatangiye mu ntangiriro za 2025, aho yatwaye miliyoni zirenga 50 Frw. Ruzajya rutunganya toni 10 z’inyanya ku munsi zivemo toni imwe y’umushongi uzajya uvamo ibicuruzwa by’amoko umunani birimo sauce tomate, jus y’inyanya, ketchup, mayonnaise, hot sauce, pizza sauce ndetse na Mosar.
Ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026, Abasenateri bagize Komisiyo y’ubukungu basuye uru ruganda mu kureba uko ruzajya rutunganya umushongi w’inyanya ugakorwamo ibindi bintu.
Umuyobozi Mukuru wa Afrinet Solutions Group iri mu bigo byashoye muri uyu mushinga, Nteziyaremye Dieudonne, yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba babonye ko hari abaturage benshi bahinga inyanya ariko ugasanga 56% by’umusaruro wabo wangirika. Yavuze ko baje kubegera kugira ngo uwo musaruro babashe kuwubyaza umusaruro ku mpande zombi.
Ati “Ubu umusaruro turawizeye abahinzi benshi bamaze kugirana amasezerano n’uruganda. Ku munsi ruzatangira rukora toni 10 z’inyanya dukuremo umushongi wa toni imwe, gusa tuzagenda twongera ubushobozi bwarwo.’’
Hakizamungu Elias usanzwe uhinga inyanya mu Karere ka Ngoma, yavuze ko bishimiye ko uru ruganda rwaje kubabera isoko rihoraho, aho rugiye kubakiza ibihombo batezwaga no kubura amasoko ahoraho.
Ati “Umusaruro wacu wapfaga ubusa, inyanya zacu zajya i Kigali zigahomba kuko wasangaga batugenera amafaranga ariko ubu turashimira Leta yafatanyije n’abafatanyabikorwa bakatuzanira uruganda ruzadufasha kuzongerera agaciro.’’
Kamana Nicole yavuze ko yaturutse mu mahanga aza guhinga inyanya mu Rwanda kugira ngo arusheho kwiteza imbere anateze imbere igihugu.
Yashimye ko banegerejwe uruganda hafi ruzajya rugura umusaruro wabo agaragaza ko bizatuma batera imbere byihuse.
Senateri Nsengiyumva Fulgence yasabye uru ruganda kunoza imikorere kugira ngo abaturage batazongera guhura n’ibihombo byo kubura aho bagurisha umusaruro wabo. Yavuze ko abaturage babijeje ko umusaruro utazigera ubura na rimwe, asaba uru ruganda kujya babishyurira igihe.
Ati “Mwabonye ko abahinzi batubwira bati twebwe umusaruro waboneka kandi urahari, batubwiye ko iyo umusaruro wabonetse babura aho bawucuruza inyanya zikaborera mu murima. Uru ruganda rero ruje ari igisubizo, twabasabye ko bagomba kwitwararika ku gutunganya umusaruro w’abahinzi ku buryo batazongera kugira igihombo.
Biteganyijwe mu mezi make ari imbere aribwo uru ruganda ruzatangiza ibikorwa byarwo ku mugaragaro nyuma y’igerageza barimo ndetse na nyuma yo kubona ibyangombwa by’ubuziranenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!