Uyu mucuruzi waranguzaga ibintu bitandukanye yabaye nk’uwataye ubwenge abitewe n’umutungo we wakongokeye muri iryo duka.
Abaturage bagerageje kumurwanaho bazimya bifashishije amazi n’umucanga ariko biranga biba iby’ubusa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yatangarije RBA iperereza rigikomeje ngo harebwe intandaro y’iyo nkongi.
IP Kayigi yakomeje avuga ko ibyahiriyemo byari bifite agaciro ka Miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo bikaba byari bifite ubwishingizi mu kigo cya Prime Insurance.
Umuvugizi wa Polisi yakomeje agira inama abacuruzi n’abandi banyarwanda kujya bitwararika insinga z’amashanyarazi zishinyitse, bakanatunga utwuma tuzimya umuriro (extincteurs) ku buryo igihe habaye impanuka bajya birwanaho, polisi ikabunganira.
























TANGA IGITEKEREZO