Uru rwibutso ruzakoreshwaho ingengo y’imari ingana na miliyoni 550 Frw, rukaba ruzubakwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere ari nacyo kiri kurangira kigizwe n’inzu izashyingurwamo imibiri irenga ibihumbi 40.
Icyiciro cya kabiri cyo kigizwe n’inzu ndangamateka izaba igaragaza uko abiciwe i Rukumberi babanje gushinyagurirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko uru rwibutso bari kwihutisha imirimo yo kurwubaka kugira ngo tariki 26 Gicurasi 2019, bazabashe gushyinguramo imibiri yari iri hirya no hino muri Rukumberi.
Ati “Turi kurangiza kubaka igice cya mbere kizuzura gitwaye miliyoni 240 Frw, turifuza ko kuwa 26 Gicurasi tuzahashyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari igiye iri ahantu hatandukanye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikindi gice kigizwe n’inzu ndangamateka nacyo kizahita gitangira kubakwa kikazuzura gihagaze miliyoni 310 Frw. Bizatuma mu Karere hose bazaba bagize inzibutso ebyiri ziri ku rwego rw’Akarere.
Umuyobozi w’umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rukumberi (ARGR) Kabandana Callixte, yabwiye IGIHE ko bafite akanyamuneza kuko imva yari isanzwe ishyinguyemo imibiri yari yarangiritse cyane.
Ati “Birumvikana ni ibyo kwishimira kuko ubusanzwe hano ntabwo twari dufite urwibutso ahubwo yari imva nini ishyinguyemo imibiri y’abacu, yari yarangiritse cyane bitewe n’amazi yatemberagamo ku buryo hari n’imibiri twakuyemo ejobundi tugiye kuyisukura tugasanga yarangiritse”.
Kabandana yakomeje avuga hari imibiri yari igiye ishyinguye ahantu hatandukanye ariko ko yose bazayihuriza hamwe mu rwibutso rushya. Atanga urugero ku mibiri 1800 yari ishyinguye ku rusengero rwa ADEPR ngo yose barayihakuye bari kuyisukura bitegura kuyishyingura mu rwibutso rushya bubakiwe.
Urwibutso rushya rwa Rukumberi rufite ubushobozi bwo gushyingurwamo imibiri iri hagati y’ibihumbi 40 na 50.
Rukumberi ni hamwe mu hantu hatujwe Abatutsi kuva kera ngo bahabajyanagayo kugira ngo bazicwe n’isazi ya tsetse yakundaga kurangwa muri ibi bice.



















TANGA IGITEKEREZO