Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 11 Mata 2024. Mu bantu batatu bayipfiriyemo harimo umwana w’umuhungu, se n’undi wari uyiberereye kigingi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko.
Ati “Urebye ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko, aho yabereye ni ahantu hasa nk’ahamanuka kandi hari iteme, iryo teme barimo bararikora urebye umushoferi asa nk’uwananiwe kuringaniza umuvuduko bitewe n’uko yamanutse haruguru n’ukuntu yari apakiye aho guca ku iteme ahubwo aca ku ruhande igwamo hasi.”
Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no gusuzuma ubuziranenge by’ibinyabiziga mbere yo gutangira urugendo ndetse nao kwirinda umuvuduko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!