Abaturiye hafi y’ahacumbitse abaganga b’Abashinwa bakora ku bitaro bikuru by’Akarere ka Ngoma barinubira umwanda uhagaragaraga uzana umunuko ukabije uterwa n’ingurube zidakorerwa isuku ikwiye zororerwa aho baba, ndetse na bimwe mubikoresho by’ubuvuzi bakoresha harimo inshinge n’ibindi nyuma bakabijugunya mu mirima y’abaturage begeranye.
Ukigera ahacumbitse aba Bashinwa ni ku muhanda mugari wa kaburimbo mu mujyi wa Kibungo, ni mu mudugudu wa Marembo, akagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo wakirwa n’umunuko ukabije uterwa n’ingurube zihohorerwa .
Bamwe mubaturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko uyu munuko uterwa n’aya matungo adakorerwa isuku nkuko bikwiye, ubabangamiye cyane.
Ngarambe Zenock utuye inyuma y’igipangu gicumbitsemo aba Bashinwa bakora kubitaro bikuru by’Akarere ka Ngoma, atangaza ko inzu ze zabuze abazikodesha kubera uyu munuko. Yagize ati "Abanyeshuri biga muri INATEK bahora baza hano baje gushaka inzu zo gucumbikamo nkabereka izi zanjye uko zimeze ariko bakambwira ko batahatura kubera umunuko ukabije wuMva iyo ugeze muri aka gace, izi nzu zanjye zimaze amezi atatu zu zuye ariko nta muntu n’umwe urazijyamo kubera gutinya uyu munuko.“
Bicamumpaka Iddy Moubarak, yavuze ko ubu yahinduye inzira kubera kubangamirwa n’uyu munuko ukabije. Yagize ati: ” Abatuye hano turabangamiwe cyane kubera uyu munuko ubu nahinduye amayira uyu muhanda sinkiwunyuramo, noneho iyo imvura yaguye byo biba ari ibibazo kuko ntiwagira icyo ufungura kubera uyu munuko wizo ngurube zororwa n’Abashinwa uba wadusanze mungo zacu. “
Mukamana Speciose we avuga ko usibye umunuko uterwa n’ingurube zororwa n’aba Bashinwa zidakorerwa isuku ngo banabangamiwe na bimwe mu bikoresho by’ubuvuzi aba Bashinwa bakoresha mu buvuzi harimo inshinge n’ibindi bakoresha nyuma bakabijugunya mu mirima y’abaturage. Yagize ati ” bafata inshinge n’ibindi bikoresho bamaze gukoresha bakabirenza igipangu bakabijugunya mu mu mirima yacu , iyo turimo guhinga rero hari igihe ujya kunva ukunva urushinge rurakujombye.“
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert, atangaza ko iki kibazo atari akizi ariko ngo agiye kugikurikirana kugira ngo gikemurwe neza. Yagize ati ” Kuko n’ubusanzwe harimo kuvugururwa icumbi Abashinwa bakora kubitaro bikuru by’akarere bacumbitsemo, tugiye kubashishikariza kubaka n’ingarani bazajya bashiramo imyanda murwego rwo kwirinda ku bangamira abaturanyi.“
Ubuyobozi bw’umurenge wa kibungo bukomeza butangaza ko abaturage bose bagomba kugira ingarani mungo zabo mu rwego rwo kwirinda kubangamira abaturanyi babo, bikabafasha no kugira isuku ihamye aho batuye.



















TANGA IGITEKEREZO