Ku wa 7 Mata 2018, nibwo Polisi yataye muri yombi Nsengiyumva Francois wo mu Murenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma, akurikiranyweho amagambo apfobya yavuze mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abyita ‘umunsi mukuru w’abatutsi’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko Nsengiyumva yarashwe ageragezaga kurwanya umupolisi wari umurinze.
Yagize ati “Yaregwaga gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yaranaburanye bamusabiye igifungo cy’imyaka 13 n’amande ya miliyoni. Ubwo rero kuko iyo atarasomerwa aba agifungiye kuri polisi, ku italiki 19 saa 17h30 basohotse bagiye mu bwiherero nk’uko bisanzwe aba asunitse umupolisi ashaka ko yikubita hasi ngo yiruke yigendere, asanga nawe ariteguye, amaze kumusunika ahise yiruka, ageze mu rutoki ahita amurasa ahita apfa.”
CIP Kanamugire yakomeje avuga ko nta makosa umupolisi afite kuko yari afite inshingano zo kumurinda, byongeye akaba afite icyaha gikomeye, kuko iyo amucika yari kubibazwa, bityo ko yagombaga gukoresha uburyo bwose kugira ngo atamucika.



















TANGA IGITEKEREZO