Uwitwa Gaston Kalisa, ushinjwa kwakira ruswa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 yemereye IGIHE ko yagize uruhare muri icyo gikorwa.
Yagize ati” Nk’uko dusanzwe tubigenza mu koroza abaturage muri gahunda ya Girinka, abaturage baratomboye twemeza ko umuturage watomboye agomba guhabwa inka, ariko Umuyobozi w’Umudugudu ambwira ko yavuganye n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge amubwira ko uwo muturage adakwiye iyo nka turayimwima, nyuma ni bwo umuyobozi w’Umudugudu yaje kumpamagara ambwira ko nta kibazo iyo nka dushobora kuyiha uwo muturage kuko yemeye kuba yampa ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda nk’ishimwe“.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iperereza rikomeje hakusanywa ibindi bimenyetso kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati” Uyu mugabo yafashwe yakira ruswa, ubu turimo gukora iperereza kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso ashyikirizwe ubutabera“.
Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanwa hakurikijwe ingingo ya 642 iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iteganya ko kwaka no kwakira ruswa, bihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka guhera kuri itanu kugera ku myaka irindwi, n’ihazabu iva ku bwikube kabiri kugera ku 10 by’agaciro k’indonke wahawe.
Gahunda ya Girinka Munyarwanda, yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, igamije kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye.
Aho abaturage ubwabo bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bagira uruhare mu kwemeza ko umuturage runaka akwiye inka ndetse ko anafite ubushobozi bwo kuyitaho kugira izamugirire akamaro yororoke na we yoroze abandi.
Iyi gahunda akaba ari imwe mu z’ingenzi mu gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa ku baturage batandukanye hirya no hino mu gihugu bari munsi y’umurongo w’ubukene.



















TANGA IGITEKEREZO