00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umurambo w’umusore warohamye waburiwe irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 07:19
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, abaturage ndetse n’inzego z’umutekano bari gushakisha umurambo w’umusore w’imyaka 19 wagiye kuroba mu mugezi w’Akagera akagwamo, umurambo we ukaba umaze iminsi ibiri utari waboneka.

Uyu musore yaguye mu mugezi w’Akagera ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Rwakaza mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutenderi w’Akarere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mutenderi, Bigirimana Charles, yabwiye IGIHE ko uwo musore yajyanye na bagenzi be kuroba mu mugezi w’Akagera, birangira we anakuyemo imyenda ajya koga amazi aramutwara.

Ati “Hari amafi mato mato abaturage bita amafuro bajya baroba, rero yajyanye na bagenzi be kuyaroba. Agezeyo abwira bagenzi be ko azi koga kandi ko ashaka kubikora, akuramo imyenda atangira koga, nyuma haje umuhengeri haza amazi menshi aramutwara. Bagenzi be rero bagiyemo ngo bamutabare baramubura, bitabaza abaturage n’abayobozi nabo baraza barashakisha baramubura.’’

Bigirimana yakomeje avuga ko ku wa Gatatu ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano bongeye gushakisha umurambo w’uyu musore birangira bwije batawubonye.

Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa byo gushakisha bikomeza kugeza umurambo ubonetse.

Yakomeje avuga ko banasabye abayobozi bo mu Murenge wa Gahara muri Kirehe nabo kubafasha gushakisha kuko amazi yaba yajyanyeyo umurambo.

Ati “Ubu abaturage turabaha ubutumwa bw’uko bakwiriye kwirinda kujya mu mugezi w’Akagera badafite ibibarinda. Iyo ubirenzeho ukajyayo bikuviramo ibyago, rero twabakoresheje inama tubasaba ko birinda kujya kuroba muri uyu mugenzi kuko bikunze guteza ibibazo.’’

Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage barakomeza gushakisha umurambo w’uyu musore kuri uyu wa Kane kugeza ubwo uzabonekera ugakorerwa isuzuma mbere yo kuwushyingura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages