Abarokotse Jenoside borojwe bashimye cyane uyu muryango w’ivugaburumwa kugikorwa wabakoreye bavuga ko ubusanzwe nta tungo bagiraga, bakaba bizeye ko ayo bahawe azabafasha mu kwiteza imbere.
Mushimiyimana Colette, umwe mu barokotse wahawe ihene yagaragaje ibyishimo ndetse n’akamaro yiteze kuzungukira kuri iryo tungo yahawe.
Ati ”iri tungo mpawe ngiye kurifata neza kugira ngo rizororoke rimpe umusaruro mbashe nanjye kwiteza imbere.”
Gafurama Wilson, uhagarariye uyu muryango w’ivugabutumwa USEI yavuze ko zimwe mu ntego z’uyu muryango ari Ivugabutumwe ndetse no kwita ku batishoboye babagenera inkunga zibafasha kuba bava mu cyiciro runaka bagera mu kindi cyisumbuyeho.
Rutagengwa Jean Bosco, umukozi w’Akarere ushinzwe umuco, urubyiruko na siporo wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere muri iki gikorwa, yavuze ko byanze bikunze hari ikigiye guhinduka mu buzima bw’abahawe amatungo kandi ko banahakuye ihumure rikomeye.
yagize ati "Byanze bikunze hari ikigiye guhinduka mu buzima bw’aba bantu, niyo bitaba mu buryo bw’amafaranga, cyangwa ibyo kurya, ariko ihumure bakuye muri iki kimenyetso mwaberetse, cyaba ubutunzi burenze n’ibi bahawe."
Umurenge wa Remera hahoze ari komini Kigarama mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, hafite amateka akomeye kuri Jenoside kuko ari ho hari hatuye Col. Rwagafirita hakaba hariciwe abatutsi benshi bitewe n’uko hari n’abarwanashyaka benshi b’ishyaka MRND.



















TANGA IGITEKEREZO