Kubwimana yavuze ko nyina akimara gukatirwa n’inkiko ndetse akaza no gufungwa yamubwiye ko yafungishijwe Mukansoro Consolat wacitse ku icumu rya Jenoside amubeshyera ibyaha atakoze.
Kuva ubwo ngo yahise atangira kugirira urwango uwo wacitse ku icumu ndetse agerageza inshuro eshatu kujya mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Kongo ngo azahorere umubyeyi we ariko ntibyamuhira.
Kubwimana Suwede yatangaje ko nyuma yo kumenya ko umubyeyi we yakoze Jenoside kandi akayisabira imbabazi, nawe yahise abohoka umutima, imitekerereze mibi yari afite arayireka ndetse ubu akaba abanye neza n'uwo wacitse ku icumu rya Jenoside yahoraga ahigira kuzica.
Nyirabarima Florida wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’inkiko Gacaca ufungiye muri gereza ya Ngoma yasabye imbabazi Mukansoro Consolata ku byaha yamukoreye muri Jenoside, dore ko mu nkiko Gacaca yari yaburanye abihakana.
Mukansoro yamuhaye imbabazi ndetse amusaba kurushaho kubwiza abantu ukuri ku cyatumye afungwa, ko atabeshyewe nkuko abo mu muryango akomokamo babivugaga.
Kubwimana Suwede yatanze ubuhamya bw’uburyo yabohotse mu bikorwa byari byateguwe n’Urwego rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, byo kwigisha abagororwa gusaba imbabazi z’ibyaha bya Jenoside bakoze.
RCS ivuga ko gusaba imbabazi bidakuraho ko umugororwa adakora igihano yakatiwe n’urukiko,ahubwo bimufasha kubohoka umutima akabohora n’abo yakoreye ibyaha kuko abenshi bagifite ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi bikorwa RCS ibifashwamo n’ Umuryango w’Ivugabutumwa mu Magereza ‘Prison Fellowship Rwanda’ aho bigisha abagororwa ububi bw’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingaruka zayo mu muryango nyarwanda.
Nyuma y’uko bigishijwe amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge,abagororwa bo muri gereza yihariye y’abagore ya Ngoma bari kumwe n’abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe abatutsi basabye imbabazi z’ibyaha bakoze, ndetse banazisaba imiryango yabo kuko batigeze bayibwiza ukuri ku byaha bya Jenoside bakoze.
Bishop Gashagaza Deo, Umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Magereza ‘Prison Fellowship Rwanda’ yasobanuye ko ibi bikorwa biri mu rwego rwo gusobanurira abantu ukuri ku byaha byafungishijie abantu bo mu miryango yabo.
Yagize ati "Akenshi abantu bafite umuntu ufunze bagirira urwango abakorewe Jenoside babashinja ko aribo bafungishije abantu babo kandi barafunzwe n’inkiko. Abo bantu bakoze Jenoside ntibabwiza ukuri imiryango yabo ku byaha bakoze. Ibyo biteza urwicyekwe ku miryango ikomokamo abafunze ndetse n’abarokotse Jenoside kuko usanga abana bafite ababyeyi bafunze bagirira urwango abarokotse Jenoside ngo nibo bafungishije abantu babo.”
ACP John Bosco Kabanda, umuyobozi muri RCS ushinzwe kugorora, imibereho myiza n’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa yahamagariye abataratera intambwe yo kuvugisha ukuri ku byaha bakoze muri Jenoside gushyira ukuri ahagaragara na bo, kuko uretse kuba bifasha umugororwa ubwe, bigira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Umuryango w’ivugabutumwa mu magereza mu Rwanda urateganya gushyiraho amakoperative azahuriramo abarokotse Jenoside ndetse n’abafite imiryango yakoze Jenoside kugira ngo urwikekwe hagati yabo rushire burundu.










Ibitekerezo 0