Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Ngororero, Niyotwizera Christophe, yabwiye IGIHE ko aba baturage bacaniwe mu mushinga mugari ukora ku Mirenge itanu irimo uwa Ngororero, Hindiro, Matyazo, Kavumu na Kabaya.
Ati “Uyu mushinga uzaha amashanyarazi ingo 4184 ariko ubu ku ikubitiro tumaze gucanira izisaga 724. Izi ngo zikaba zije ziyongera ku zo twari dusanzwe ducanira muri Ngororero, zigera kuri 21,565.”
Niyotwizera yavuze ko intego ari uko bitarenze 2024 buri muturage azaba agerwaho n’amashanyarazi nk’uko Guverinoma yabyiyemeje, asaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo bashyikirizwa no gutura mu midugudu kugira ngo aho bitaregerezwa byorohe kubyubaka.
Bamwe mu baganuye kuri uyu mushinga baganiriye na IGIHE basobanuye ko wabakuye mu bwigunge kuko bari bamaze igihe mu kizima, bacana udutadowa abandi bamurikisha imbingo.
Ni abaturage batuye mu bice by’icyaro kandi batatanye dore ko ari mu misozi miremire, ku buryo kubagezaho ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’ibindi usanga bitoroshye, ku buryo abo bigezeho basagwa n’ibinezaneza.
Ishimwe Félicien, utuye ahitwa ku Kanyenyeri mu Mudugudu wa Nyarubari, Akagari ka Kanseke mu Murenge wa Ngororero, hashize ibyumweru bibiri atangije umushinga wo gufotora akanahagura amafoto y’abaturage, akabafotorera indangamuntu n’ibindi byangombwa ndetse akanabakorera serivisi z’Irembo.
Ni umushinga atangije vuba ariko yari amaranye igihe yarabuze uko awushyira mu bikorwa kubera ko nta mashanyarazi yari bwagezwe aho atuye.
Ati “Ntibyari gukunda, nari narabyifuje ariko kubera kubura umurimo w’amashanyarazi nkabura uko mbitangira. Umaze kutugeraho nibwo navuze nti reka nywutangire.”
Ishimwe yasobanuye ko mbere yo gutangira uwo mushinga we yagorwaga no kubona umwenda cyangwa ibindi byangombwa nkenerwa ariko ubu ku munsi yinjiza nibura 3000Frw, n’ abaturage bakabona serivisi bifuza hafi yabo.
Uwasabwimana Marie Claire wari waje gufotoza indangamuntu kwa Ishimwe, yavuze ko amashanyarazi atarahagera byabasabaga kujya mu isanteri ya Vunga na Ngororero bikabatwara igihe kandi serivisi bagiye gushaka itanaguze 500Frw
Ati “Twagize amahirwe ahita abizana hano hafi. Hari igihe umugabo wanjye aba adahari nakenera indangamuntu ye, nkitwaza fotokopi ikamfasha nko kwivuza cyangwa ikindi kiyisaba.”
Kuva aho atuye ugera mu isanteri ya Ngororero yajyagamo gufotoza byamusabaga 1000Frw yo gutega cyangwa agakoresha amasaha atatu n’amaguru kugira ngo agerayo, agiye gufotoza indangamuntu ku 100Frw.
Ati “Iyo tutabona amashanyarazi ibi byose ntabwo biba biri kutwegera. Urumva ko ari amahirwe tubonye.”
Umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage b’Akagari ka Kanseke, Nyiranzaramyuwimpaye Libérathe, yavuze ko amashanyarazi ataraza barushywaga no guha serivisi inoze abaturage.
Ati “Dukenera amashanyarazi mu kuzuza no guhindura amakuru ku byiciro by’ubudehe ndetse no kohereza raporo. Byaratuvunaga ariko tukabikora kuko Intore ntiganya, kuri gahunda yacu y’icyumweru twari twarateganyije iminsi yo kujya gushaka internet ku Karere cyangwa ku Murenge.”
Byasabaga ko abaturage babanza kuzana dosiye zikenewe hakiri kare, ku wa gatatu no ku wa gatanu akazitwara mu gikapu, akajya kuzuzuriza ku Karere cyangwa ku Murenge, akoze ibirometero birenga 15.
Ati “Iyo umwaka wa mituweli wabaga utangiye byaratugoraga cyane ariko tukihangana...Aho amashanyarazi rero aziye, turaruhutse kuko umuturage atazongera kuvunika.”
Hatangimana Théogène wo mu Mudugudu wa Nyamabuye wari umaze gucanirwa n’abakozi ba REG, yavuze ko yatangiye kwitegura uwo muriro kuva amapoto yawo yashingwa kubera amashyushyu yari awufitiye kuko ari ubwa mbere amashanyarazi yari agejejwe mu gace atuyemo.
Ati “Nari mfite ibyiringiro ko tuzawubona ariko ari ukwizera. Bitewe n’umunezero mfite nyuma yo gucanirwa, uzadufasha kureba televiziyo tumenye amakuru.”
Yakomeje agira ati “Hari ubwo telefone yashiragamo umuriro bigasaba kujya kuyicaginga ku isanteri, rimwe na rimwe tukabura umwanya wo kujya kuyicyura, ariko ubu umuriro uratwegereye hafi.”
Mugenzi we witwa Safari Cyprien w’imyaka 52, yagize ati "Twishimiye cyane aya mashanyarazi twari tumaze igihe dutegereje, ubu rwose nanjye ndi gukora ku rukuta nkabona biraka.”
Yavuze ko abanyeshuri be baburaga uko basubira mu masomo, kubera ko bakoreshaga mazutu nibura litiro 1.5, mu kwezi kandi batayicanye buri gihe. Yasobanuye ko nibura ku kwezi abariyemo na buji yakoreshaga asaga 2000Frw.
Uyu musaza usanzwe ari umubaji, yavuze ko agiye guhita agura ibikoresho by’ububaji bikoreshwa n’amashanyarazi kugira ngo abashe kuyabyaza umusaruro.
Ishami rya REG muri aka Karere ka Ngororero rigaragaza ko ingo zifite amashanyarazi zingana na 36.5% zirimo 28.9% zifatiye ku muyoboro mugari na 7.6% zikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.
Imibare iheruka gutangazwa na REG igaragaza ko mu gihugu hose abafite amashanyarazi basaga 53% ariko intego ikaba ari uko umwaka wa 2024 uzarangira buri Muturarwanda agerwaho n’amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO