Nyirandayisenga Jeannette w’imyaka 32 utuye mu mudugudu wa Gashinya, akagari ka Mugano mu murenge wa Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko amaze umwaka n’amezi umunani atambara inkweto ngo kubera ubukene wafashe ibyo yari amaze kugeraho yiteza imbere akabisesagurira mu bandi bagore.
Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko mbere yari abayeho neza ariko bikagenda bihinduka bitewe n’uko umugabo we yaje gushaka abagore benshi bigatuma ubutunzi binjizaga mu rugo babonaga ababusaranganyamo.
Mu kiganiro Nyirandayisenga yagiranye na IGIHE ashimangira ko mu 2009 yari abayeho neza bitewe n’uko yari yarahawe umunani n’ababyeyi be urimo amasambu yari amubeshejeho neza nk’uko yabyifuzaga.
Ariko yashakana n’umugabo witwa Nsengiyumva akamuhinduka cyane.
Yagize ati “ naje gushakana n’umugabo nziko uri umwana mwiza arampinduka cyane ku buryo yaje gushaka abandi bane yewe na ya mafaranga make yari adutunze akagenda ayabihera ku buryo n’amasambu yacu yayabasaranganyije”.
Nyirandayisenga avuga ko we n’abana be babayeho mu buzima bubi cyane.
Yagize ati “ Uku umbona niko nsigaye niberaho,mbaho nta nkweto ngira nambara aka kambaro gusa wowe ntumbaze uko biba bimeze iyo nakameshe”.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga n’agahinda kenshi ko umugabo yatannye n’umugabo we bakaba bakiburana amurega ubuharike kuko kuva mu 2011 atambara inkweto n’abana bakaba barandagaye.
Avuga ko ariko ntako atagira ngo arengera abana be.
Ati “ Iyo mbonye agafaranga nk’iyo wenda naciye agatoki ka Kamara mu karima ndagacuruza nkahita ntekereza icyo abana barya ku buryo ntashobora gutekereza kugura agakweto keretse hagize umugiraneza wenda ukampa”.
Mu Rwanda, itegeko ryemera ko umugabo abana n’umugore umwe.



















TANGA IGITEKEREZO