00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero : Bashakirwaho abandi bagore bakanuma kuko na ba nyina baharitswe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 16 March 2015 saa 11:22
Yasuwe :

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Ngororero bashaka abagore barenze umwe bavuga ko bigaragaza umugabo ufite amaboko (Amikoro ), abagore baharikwa bavuga ko babaye ba Nyirandarwemeye ngo kuko basanze naba nyina baraharitswe abandi bagore.

Bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Kabaya , Ngororero na Gatumba mu karere ka Ngororero bavuga ko abagabo babo babaharika abandi bagore, abandi bakinjira abagore batagira abagabo.

Abagore ku murimo mu karere ka Ngororero

Ibi, hari ababikora bigana bagenzi babo n’ababikomora kuri ba Se na ba Sekuru.

Umugore w’imyaka 29 y’amavuko, wifuje ko izina rye ritatangazwa, utuye mu murenge wa Ngororero, ni umugore wa kabiri.

Yatangarije IGIHE ko n’ubwo atanyuzwe n’uko abayeho yabyakiriye kuko na nyina yaraharitswe.

Yagize ati “Mama yari umugore wa mbere, Data yari yaramushakiyeho abandi babiri. Nanjye rero nashatse umugabo ufite undi mugore , kuko nta kundi nari kubigenza. Mbayeho mu buzima bungoye ahanini kubera amashyari ya mukeba, ariko nta kundi nabigenza.”

Undi mugore utuye mu murenge wa Kabaya yavuze mu muryango yashatsemo bafite umuco wo gushaka abagore barenze umwe.

Ati “ Kugirango ubone umugabo ufite umugore umwe mu muryango nashatsemo ni tombora. Ndi umugore wa mbere, inyuma yanjye hari abandi babiri. Ubona ko ari umuco w’iwabo, ariko hari n’abandi bagabo baharika abagore babo cyangwa se bakinjira kubera urwiganwa n’umurengwe.”

Abagabo bavuga ko ari ubutwari

Bamwe mu bagabo baganiriye na IGIHE bavuga ko guharika bigaragaza umugabo ushoboye gukora, ndetse bigatuma umugabo ahorana icyubahiro imbere y’abagore yashatse.

Umwe yagize ati “ Gushaka umugore urenze umwe ni ubutwari, kuko bigaragaza umugabo ufite amaboko. Ikindi kandi bituma umugabo ahorana ishema kuko aba afite umuryango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyiraneza Clotirde, yabwiye IGIHE ko guharika byahozeho muri aka karere, ariko ubu bitakiharangwa.

Yagize ati “Aka karere kacu ka Ngororero gafashe ibyahoze ari ama komine bigera muri bitanu, kandi buri hantu habaga hafite umuco waho . Hari igice rero kinini cya komine yitwaga Gaseke na Komine yitwaga Ramba niho hakundaga kugaragara ibyo bibazo by’ubuharike, ugasanga abantu batunze abagore benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyiraneza Clotirde

Yunzemo ati” Kugeza uyu munsi rero icyo kintu cyaracitse abantu barigishijwe, abantu babaye n’abakirisitu cyane kandi ntabwo kiliziya n’amadini byemera umugabo utunze abagore benshi. Uyu munsi umuntu ufite abagore babiri ni uwabashatse muri cya gihe cya kera bakiri muri wa muco.”

Umushinga wiswe “Peaceful Rural Transformational” ugamije gukumira no gucyemura amakimbirane mu mahoro binyuze mu biganiro ukoreramo, wagaragaje ko bimwe mu bitera amakimbirane ashingiye ku butaka harimo no guharika.

Aya makimbirane akaba ashamikiraho ibindi bibazo bitandukanye, birimo n’urwangano mu bagize umuryango.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages