00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Batatu bafungiwe ubwambuzi bushukana

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 February 2015 saa 10:30
Yasuwe :

Abagabo babiri n’umugore umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya, nyuma y’aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwambura abantu babiri amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu (165,000), ku buryo bw’ubushukanyi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko umwe muri abo bagabo yabwiye uwitwa Ndahayo Samuel ko ashobora kumurangira Ikarabiya, ashobora kugurisha hejuru ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. (…)

Abagabo babiri n’umugore umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya, nyuma y’aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwambura abantu babiri amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu (165,000), ku buryo bw’ubushukanyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko umwe muri abo bagabo yabwiye uwitwa Ndahayo Samuel ko ashobora kumurangira Ikarabiya, ashobora kugurisha hejuru ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikarabiya, ni ubwoko bw’amacupa manini yo ha mbere, yabagamo vino, uwo mugabo akaba yarabwiye Ndahayo ko ikozwe mu muringa.

SP Hitayezu yavuze ko uwo mugabo yamwatse ibihumbi ijana na cumi na bitanu, kugira ngo amujyane ku wo yitaga umusaza ufite iyo Karabiya, mu isantere y’ubucuruzi ya Kabaya.

Amaze kuyamuha, bavuye i Kigali bajya ku Kabaya, ariko bagezeyo, uwo mugabo n’abandi bantu batatu bari hamwe, bakomeza kurindagiza Ndahayo, kugeza aho atahuriye ko ari abatekamutwe, maze abimenyesha Polisi, yahise iza ifata uwo mugabo na mugenzi we umwe,abandi bariruka.

SP Hitayezu yavuze ko uwo mugore uri mu bafashwe, na we yabwiye uwitwa Rukundo ko ipasi ifite akugi k’isake ari imari ishyushye ashobora kugurisha hejuru ya miliyoni z’amanyarwanda kandi ko ashobora kuyimubonera.

Yasobanuye ko uwo mugore yatse Rukundo Eram ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda, ngo ashobora kumubonera ipasi ifite agafunguzo k’inkoko, amubwira ko bene izo pasi ari imari ishyushye, ngo kuko zikozwe muri zahabu.

Na we bajyanye ku Kabaya, bageze yo, uwitwaga ko yari yayizanye, yiruka ntacyo amuhaye, maze abura amafaranga n’icyo yitaga imari ishyushye.

Yahise abimenyesha Polisi, ifata uwo mugore.

SP Hitayezu yagize ati "Bene ubu bwambuzi bushukana buriho muri iyi minsi, aho ababukora bacuza abantu utwabo bababwira ko bashobora kubarangira aho abazungu basize batabye amabuye y’agaciro".

Ati "Ese abaza bababwira ko babafitiye imari ishyushye yavamo amamiliyoni n’amamiliyoni, kuki mutibaza impamvu batayigurishiriza ubwabo bagakira aho kuyiha abandi".

SP Hitayezu yakanguriye abantu kutemera ibyo babwirwa n’abo batekamutwe, ahubwo bakihutira gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

Icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganya igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza kuri itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni eshanu (5).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages