00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Bubakiwe uruganda rutunganya imyumbati kandi bakeneye urutunganya ibitoki

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 29 November 2018 saa 02:34
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Muhororo, mu Karere ka Ngororero barinubira ko bubakiwe uruganda rutunganya imyumbati itahaba kandi bari bakeneye urutunganya ibitoki kuko aribyo byera cyane muri ako gace.

Uruganda rwubakiwe gutunganya imyumbati rwatwaye amafaranga y’u Rwanda, angana na Miliyoni zigera kuri 700, rwuzuye mu mwaka wa 2013. Uretse kuba rumaze iki gihe cyose ntacyo rukorerwamo, abaturage bavuga ko atari narwo bari bakeneye.

Umwe mu baganiriye na TV1 yagize ati “Muri Ngororero nta myumbati ihera ku buryo bahubaka uruganda, iyo batwubakira urutunganya ibitoki kuko nibyo tweza cyane. Icyo twabasaba nuko bahindura ibikoresho birimo bakazana ibitunganya ibitoki.”

Undi ati “Iyo batugisha inama mbere yo kurwubaka twari kubabwira ko dukeneye urutunganya ibitoki cyangwa ibigori.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, Nzabakurikiza Alphonse, avuga ko icyatumye uru ruganda rumara iki gihe cyose rudakora ar’uko rwiyemezamirimo warwubatse yarushyizemo imashini zitujuje ubuziranenge bikaba byaranatumye ajyanwa mu nkiko.

Yagize ati “Amakuru ahari ni uko rwiyemezamirimo warwubatse yakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge hanyuma akarere kamusaba ko yakoresha ibikoresho bikwiriye nk’uko byari biri mu masezerano, ibyo rero ntiyabikoze byatumye hitabazwa inkiko, kandi nizera ko bidatinze icyo kibazo kizarangira hanyuma hagakurikizwa amasezerano.”

Yakomeje avuga ko inyigo yakozwe yagaragazaga ko muri aka gace hashobora kwera imyumbati kandi ngo uruganda kuba rwaramaze kuzura ubuyobozi bwari gushishikariza abaturage guhinga imyumbati.

Naho ibyo guhindura uruganda rugatunya ibitoki, uyu muyobozi yavuze ko ibyo bidashoboka, ahubwo hazakorwa indi nyigo hashingiwe ku bushobozi bakareba niba narwo rwakubakwa.

Inyubako y'uruganda rutunganya imyumbati rwubatswe rukaba rudakorerwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages