Ni urugo rw’icyitegererezo rugizwe n’ibice bitandukanye ruzakira abana bari munsi y’imyaka itandatu bagafashwa mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, imirire myiza, isuku n’umutekano, rwubatse mu Murenge wa Muhororo, akagari ka Rugogwe.
Ibi bice birimo icyagenewe gutoza abana uburezi bahabwa ubumenyi bubafasha kuzatangira amashuri abanza n’ahazajya hakorerwa imirimo y’igikoni hategurirwa indyo yuzuye izajya itegurwa n’ababyeyi babo bazabanza kubihugurirwa.
Cyubatswe ku nkunga y’umushinga Aer Lingus binyuze muri Unicef/Irland ku bufatanye na Unicef Rwanda, ADRA Rwanda na Imbuto Foundation kikaba cyaruzuye gitwaye miliyoni 125 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero, Kuradusenge Janvier yavuze ko uru rugo rwubatswe mu murenge ufite ubukene kuruta iyindi muri aka karere rukazafasha mu kugabanya igipimo cy’imirire mibi.
Yagize ati “Kugira ngo duhitemo kubaka muri uyu murenge, ni uko ari umwe mu ikennye ya Ngororero. Ruzadufasha ku mikurire y’abana, turwanya imirire mibi, twigisha abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye kuko abana bazaba bari hafi.”
Uru rugo ruzajya rwakira abana bo mu miryango izatoranywa hagendewe ku byiciro by’ubudehe n’abandi bagaragaza ibibazo by’imirire mibi muri uyu murenge ufite abasaga 38% bafite ibibazo byo kugwingira nk’uko Kuradusenge yakomeje abisobanura.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’imbonezamikurire muri unicef, Michael Banda yatangaje ko uru rugo rushyiriweho gufasha ababyeyi kwita ku bana bagakura neza bityo bakazagirira akamaro igihugu cyabo.
Yagize ati “Icyo ukoreye umwana cyose cyaba cyiza cyangwa kibi kigira ingaruka ku hazaza he. Icyo dukoze, duteye urubuto tutegerejeho umusaruro. Iyo uteye urubuto rukenera kuhirwa, kubagarirwa no gufumbirwa. No ku bana bakeneye ibyo kugira ngo bazavemo abaturage bubaka imiryango yabo ndetse n’igihugu.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo kugeza urugo mbonezamikurire kizakomeza kugeza ubwo buri mudugudu ubonye urwawo kugira ngo habeho impinduka ku mikurire y’umwana haba mu bwenge, ubuzima, igihagararo no mu mibanire myiza n’abandi.
Uru rugo mbonezamikurire rufite ubushobozi bwo kwakira abana 120 ku mwaka, ku ikubitiro rukazatangirana n’abagera kuri 60.
Bitegenijwe ko muri buri karere hazubakwa urugo rw’icyitegererezo, kuri ubu uturere 14 tumaze gushyikirizwa urugo mbonezamirire harimo Ngoma, Gasabo, Gicumbi, Nyabihu, Nyanza n’utundi.
Akarere ka Ngororero kari mu twagaragajwe ko dufite abana benshi bafite imirire mibi ku rwego rw’igihugu. Gaherereye mu ntara y’Uburengerazuba ifite 45% by’abana bagwingiye nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima mu 2015.
Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko ku rwego rw’igihugu abana basanga 38% bagwingiye, aho intara y’Iburengerazuba ifite ijanisha riri hejuru ringana na 45%, Amajyepfo 41%, Amajyaruguru 39%, Uburasirazuba 39% na ho Umujyi wa Kigali 23%.



















TANGA IGITEKEREZO