Nubwo hashize imyaka 24 Jenoside ibaye, abayirokotse bakomeza guhamagarira abazi ahari imibiri kuyigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.
Ubwo hashyingurwaga iyabonetse, Murekeyisoni Donata warokokeye i Nyange yagize ati “Abantu binaha bitwaza ko abantu bose baguye mu kiliziya ariko barabizi neza ko hari abo batsinze mu nzira ariko ntibashobora kuvuga ahantu bari. Nibatubabarire batwereke ahantu bari tubashymgure mu cyubahiro, batubabarire nabo bibabarira abo bantu bakagombye kumenya ko amaraso y’inzirakarengane arimo gutakira ku butaka.’’
Musayidizi Adrien ati ’’Ntawishima kuko yashyinguye ariko iyo twabonye imibiri y’abacu twumva tunezerewe kuko iyo washyinguye uwawe uraryama ugasinzira nk’ubu ndumva nduhutse ariko turacyafite umutima uhagaze kubera ko mama tutamubonye, kandi ko iwacu hagendaga abantu benshi batubabariye bakatwereka ahantu baba baramushyize.’’
Visi Perezida wa Ibuka mu gihugu, Nkuranga Egide, nawe yasabye ko abantu bakomeza gutanga amakuru y’ahakiri imibiri anasaba ko n’amateka yandikwa.
Yagize ati ’’Hano hari amateka akomeye nkaba nifuza ko ayo mateka yakwandikwa ku buryo buboneye kuko dufite amahirwe hari abantu bakiriho batanga ubuhamya bwimbitse babibayemo, nidutinda gato bazaducika.’’
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, yahumurije abarokotse Jenoside, anabizeza ko n’ibitaragerwaho bizashoboka kubera ubuyobozi bwiza igihugu gifite.
Yagize ati “Harimo koko ibigaragaza agahinda, ibihe abantu banyuzemo bitoroshye ariko ikintu cy’ingenzi gikomeye ni icyizere cyo kubaho. Icyo cyizere tukaba tugikesha ubuyobozi dufite, ubuyobozi butandukanye n’ubwariho bwatumye ibi byose biba. Ndashimira gahunda nziza leta yashyizeho zo gufata mu mugongo abarokotse.’’
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe mu murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero ruri mu nzibutso ziri ku rwego rw’igihugu bitewe n’uko hari hahungiye Abatutsi muri Kiliziya, abashaka kubica kwinjiramo binaniranye, Padiri Seromba Athanase wahayoboraga atanga itegeko basenyera Kiliziya ku bari bahungiyemo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 7720.














Ibitekerezo 0