Ni umuyoboro ureshya na kilometero 202. Wubatswe na WASAC mu mushinga watangiye muri Nyakanga 2022 washojwe muri Kanama 2024. Umuyoboro uzageza amazi ku bo mu mirenge ya Muhanda, Kavumu, Ngororero, Kabaya, Kageyo na Sovu.
Mukarukundo Argentine utuye mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Mugano, yishimiye icyo gikorwa kibakuyeho umugogoro wo kugenda ibilometero n’ibilometero bagiye gushaka amazi.
Ati “Turishimye cyane kubera ko abana basigaye bajya ku ishuri hakiri kare bidasabye kubanza kubyuka igicuku bagiye gushaka amazi.”
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof. Omar Munyaneza, yagaragaje ko Leta y’u Rwanda yihaye intego zo gushyira imbere imibereho myiza y’Abaturarwanda, ko NST2 iteganywa gusozwa mu 2029, izasiga abaturage bose bagejejweho amazi.
Ati “Leta y’u Rwanda yashyize imbere imibereho myiza y’Abaturarwanda, ari na yo mpamvu yihaye intego nziza y’uko mu 2029 bose bazaba baragejejweho amazi meza. Bizagerwaho hashyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo nk’ibi bijyanye n’iterambere igihugu.”
Prof Munyaneza yagaragarije abaturage ko babazaniye Ishami mu Karere ka Ngororero ribafasha kubona serivisi z’amazi, abasaba ko batangira kuyakururira mu ngo zabo.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi isuku n’isukura, Maniraruta Gemma, yasabye abaturage gukoresha amazi meza Leta ibahaye bakiteza imbere.
Ati “Turasaba abaturage gukoresha neza amazi tubahaye, igihe bakoreshaga bajya gushaka amazi kure bagikoreshe mu bindi, igihe bakoreshaga bajya kwa muganga kubera indwara ziterwa n’amazi mabi bagikoreshe neza kugira ngo birinde indwara zikomoka ku mwanda.”
Yakomeje asaba abaturage ko bakwiriye kwita ku bikorwaremezo biba byubatswe kandi bibafitiye akamaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!