00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Ihurizo mu kwishyuza miliyoni zisaga 600 Frw z’imitungo y’abarokotse Jenoside yangijwe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 29 September 2019 saa 02:39
Yasuwe :

Abaturage bagera kuri 30 bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhanda, bamaze imyaka 14 bishyuza miliyoni zisaga 600 Frw z’ imitungo yabo yangijwe muri Jenoside yiganjemo inka, ariko bakomeje guhera mu gihirahiro.

kibazo cyatangiye ubwo umurambo wa Habyarimana Juvenal wagezwaga muri ako gace uhungishwa n’abasirikare ku wa 11 ku Mata 1994, ugejejwe ahari uruganda rw’icyayi, bahuka mu nka z’abaturage barazigabagabana, n’abaturage baboneraho.

Ako gace kegereye Ishyamba rya Gishwati ubu ryahinduwe Pariki y’Igihugu karangwamo ubworozi kuva hambere. Nyuma ya Jenoside, abagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi no gusahura ibyo bari batunze, bahunze igihugu.

Abarokotse bavuga ko baburanye imanza z’imitungo yabo icyanditse kuri ba nyirayo, ariko bigeze mu irangizarubanza biza kugaragara ko yabavuyeho mu buryo butazwi, kuko bagiye bayiyandukuzaho ruhongohongo, ikandikwa kuri bene wabo.

Havugimana Songa Samuel yagize ati “Kuba twarabuze abacu bakongeraho kutunyaga ibyacu bikazimira biradushengura, njye nishyuza uwitwa Setako Ephraim miliyoni 60 Frw, ariko ubu barahunze ntituzi aho bari, nyamara tuburana imitungo yabo yari ibabaruyeho ndetse n’inkiko zirayemeza duhabwa n’amarangizarubanza.”

“Ariko twatunguwe n’uko kugeza ubu imitungo yabo itakibanditseho bayibaruje kuri bene wabo mu buryo bw’amayobera. Ubu tubitse amarangizarubanza atagize icyo amara, icyo dusaba ni uko turenganurwa tukishyurizwa ibyacu.”

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhanda, Makuza Gerard, yavuze ko ku mbibi za Gishwati mu 2005 haciwe imanza abangije imitungo bakagaragara n’imitugo yabo ihari, gusa bo bari barahunze.

Yakomeje ati “Kuko bahungiye hanze, bakoze amanyanga bayibaruza ku bandi, ku buryo kugeza n’ubu kuyishyuza byananiranye, nk’ubu nishyuza uwitwa Ntirenganya Aloys miliyoni 86 Frw, aho imitungo ye iri harazwi ariko we ntituzi aho ari n’imitungo ye yarangije kuyibaruza ku bavandimwe be.”

“Icyo tuzi ni uko ubutabera bufite ubushobozi bwo gukurikirana iki kibazo ntidukomeze guheranwa n’agahinda ko kubura ibyacu n’abacu.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera, Urujeni Martine, yasabye aba baturage kugana inkiko bakagaragaza ko iyo mitungo bene yo bayikuyeho mbere yo kurangiza imanza, ikibazo cyabo kigakurikiranwa.

Yagize ati “Byaba ari amahire cyane niba bigaragara ko abangije imitungo y’abandi muri Jenoside bayikuyeho bakayandika ku bandi nyuma y’uko imanza baregwagamo zicibwa, inama nabagira ni uko bagana inkiko bakagaragaza ko iyo mitungo yimuwe igahungishwa kugira ngo itavamo ubwishyu bw’ibyo bangije, ubundi urukiko rugategeka y’uko igarurwa kuri ba nyira yo bakarangiza urubanza”

Usibye kuba aba baturage bishyuza imitungo yabo yangijwe, banasaba inkiko kuzakoresha ubushishozi kuri bamwe mu bagiye bagirwa abere mu nkiko Gacaca, kandi baragize uruhare rukomeye muri Jenoside.

Ngo hari n’abo ubuhamya buhari bubashinja ariko badakurikiranwa.

Abarokotse Jenoside bavuga ko bakeneye kwishyurizwa amafaranga y'imitungo yabo
Bafite amarangizarubanza ariko imitungo y'abahamijwe ibyaha yarabuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages