Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Hindiro ho mu Kagari ka Gatega mu Mudugudu wa Gasovu.
Ibi bikoresho bizwi nka ‘ceramic water filters’ bikoze mu ishusho ijya gusa n’iy’indobo, bikagira ‘robinet’ ahagana hasi ari nayo ikoreshwa mu kuvoma amazi.
Ibi bikoresho bikoranye ikoranabuhanga rituma bibasha kuyungurura amazi yabishyizwemo afite umwanda. Kandi bigakorwa bidasabye umuriro w’amashanyarazi.
Umuyobozi ushizwe ibikorwa bya Spouts of Water mu Rwanda, Yadufashije Marie Ange yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abaturage kubona amazi meza yo kunywa kuko bamwe muri bo bakoreshaga amazi yanduye.
Ati “Iki gikorwa twagitangirije hano ariko mu karere kose tuzatanga ibikoresho ibihumbi 20 bivuze ko ari imiryango ibihumbi 20 izahabwa, ariko bizafasha abaturage kubona amazi meza kuko nicyo kibazo twashakaga gukemura ariko bizanafasha kugabanya ibicanwa byakoreshwaga hatunganywa amazi yo kunywa ndetse hazanaboneka umwanya wo gusubirishamo amasomo abana kuko bajyaga bajya kuyavoma iyo hasi mu gishanga.”
Ntibansekeye Denyse wahawe iki gikoresho, avuga ko bajyaga banywa amazi mabi yuzuyemo imyanda yakwangiza ubuzima.
Ati “Twajyaga tunywa amazi mabi, twajyaga gushaka mu migezi itandukanye bityo rero ibi bikoresho baduhaye bizadufasha kugabanya ingendo twakoraga ariko kandi bizadufasha kwirinda indwara zikomoka ku mwanda kuko iyo udafite amazi meza izi ndwara zikumerera nabi kuko wakoresheje amazi mabi.”
Nyiransengeyimana Germaine nawe uri mu bagenerwabikorwa yavuze ko bashimira iki kigo cyabatekerejeho kikabaha ibi bikoresho bigiye kubafasha kubona amazi meza.
Yakomeje avuga ko amazi yo kunywa batekaga yazaga yanduye n’ubundi.
Ati "Turashimira aba baterankunga baje kuduha ibi bikoresho byo kudufasha kuyungurura amazi mabi hano twajyaga tunywa kuko nta mazi meza tugira ayo tunywa turayagendera rimwe na rimwe tukajya kuyadaha mu migezi ariko baradufashije cyane pe."
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwihoreye Patrick yavuze ko ibi bikoresho bigiye gufasha abaturage ibihumbi 20 banywaga amazi atari meza rimwe na rimwe badafite n’inkwi zo kuyateka.
Yakomeje avuga ko ibi bikoresho bizafasha abaturage kurandura indwara zikomoka ku mirire mibi.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda (RSB), Vivens Uwitonze yavuze ko bakoze ubugenzuzi ku bikoresho bikoze iki gikoresho cyakozwe n’iki kigo kugira ngo gisukure amazi kiyagire.
Yakomeje avuga ko mu gihe ibi ibikoresho byakoreshwa neza byafasha abaturage kunywa amazi meza.
Kugeza ubu ibi bikoresho bisukura amazi bimaze gutangwa muri Ngororero bibarirwa mu bihumbi 10. Byatanzwe mu Mirenge ya Hindiro na Nyanga. Itahiwe ni iya Bwira na Muhanda.
Biteganyijwe ko bizagera mu Ukuboza mu 2023, Spouts of Water imaze gutanga ibikoresho ibihumbi 55 mu turere twa Ngororero na Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!