CIP Emmanuel Kabanda Umuvugizi w’ ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa L/Cruiser Prado yari itwawe na Clothilde Mukagasana yagonze abana bavaga ku ishuri.
Ati “imodoka yari itwawe na Mukagasana yagonze abana barimo Ibrahim Mutuyimana w’ imyaka 15 ahita yitaba Imana, Obed Izabayo w’ imyaka 5 yapfuye agejejwe kwa muganga.”
Akomeza avuga ko abana babiri bari munsi y’ imyaka 7 bakomerekeye muri iyo mpanuka ubwo bavaga ku ishuri, bakaba bahise bagezwa mu bitaro bya Kabaya.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza cya Mbonabyombi abo bana bigagamo Donatille Mukakarangwa, yabwiye IGIHE ko abana bari batashye bavuye kwiga bari mu mukono wabo mu kayira kagenewe abagenzi.
Akomeza avuga ko iyo modoka yataye umuhanda imodoka ikabasanga muri ako kayira ikabagonga, babiri bagahita bapfa.
Umuvugizi wa polisi mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda avuga ko abantu babiri bari mu modoka ya Prado, na bo bakomeretse kuko imodoka yarenze umuhanda ikagwa mu mukoki.
Polisi ivuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyayiteye.



















TANGA IGITEKEREZO