Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Ngororero, Mudasingwa Alexis, yabwiye IGIHE ko Umurenge wa Ndaro n’uwa Bwira nta mashanyarazi yageragamo.
Mudasingwa yavuze ko Izo ngo z’iyo Mirenge itatu zahawe amashanyarazi hagati ya 2017 na 2018, ubu ziyabyaza umusaruro.
Ati “Ibiro by’Utugari, ibigo nderabuzima, amashuri byose biracaniye..Muri rusange, amashanyarazi bayifashisha mu gucana mu nzu no mu bikorwa by’iterambere. Aho ahagereye, abantu barogosha, hari abayakoresha mu gusya ibinyampeke n’inganda ziciriritse nk’izikawa ntizigikoresha mazutu.”
Umunyamakuru wa IGIHE yasuye abatuye muri iyo Mirenge, cyane cyane iyari igezemo amashanyarazi bwa mbere, bamutangariza ko uretse kubakura mu icuraburinda, bari bayanyotewe ndetse batangiye kuyabyaza inyungu.
Imiryango yatandukanye n’icuraburindi
Bucyanshaka François Xavier wo mu Murenge wa Bwira, Akagari ka Gashubi yavuze ko amashanyarazi yabafashije kuva mu icuraburindi bari bamazemo igihe kirekirire, batandukanye no gucana agatadowa n’indwara z’ubuhumekero ziterwa n’imyotsi yako.
Ati “Kwiyogoshesha twajyaga kuri za mashini zitwa nyonganyonga ariko ubu habonetse izisobanutse ndetse n’abantu bazana insyo zikoresha amashanyarazi, zisimbura izakoreshwaga na mazutu, zabaga zifite imyotsi ishobora kugira ingaruka ku buzima.”
Bucyanshaka yakomeje avuga ko amashanyarazi yanabafashije gutunga televiziyo, zibafasha kumenya amakuru, abana babasha kwiga ndetse n’iyo babyutse nijoro, bakanda ku gikuta umucyo ukaboneka.
Batangije imishinga ibyara inyungu
Umusore ukora akazi ko kogosha mu isoko rya Gashubi, Gasigwa Jean Pierre, yavuze ko amashanyarazi amaze kuza, yihise atangira kogosha, ubu bimufasha kubona amafaranga ari hagati ya 2000Frw na 3000Frw ku munsi, amufasha mu mibereho ye.
Gasigwa byamufashije kubaho no kwiteza imbere, ubu amaze kugura ingurube ebyiri n’intama ebyi ndetse, ntacyifuza n’ikintu kuko abona ubushobozi bwo kukigura.
Mbonigaba Pacifique, Ufite akabari gakomeye mu Murenge wa Ndaro, yavuze ko amashanyarazi yafashije agace akoreramo gutera imbere ‘Ubu abasha gukoresha Televiziyo n’ibindi byuma bikoresha amashanyarazi, bigatuma abakiliya biyongera’.
Mbonigaba yavuze ko yamufashije kwiteza imbere, aha akazi abakozi bane mu gihe mbere yakoreshaga umwe. Yavuze ko abahembwa hagati y’ibihumbi 10 na 40.
Ku mashuri bariruhutsa
Ngororero ni kamwe mu Turere tw’icyaro dufite imisozi ihanamye kandi yoroshye ku buryo usanga n’imihanda ihari imvura ihora yayitenguye, bikabangamira ingendo.
Umuyobozi ushinzwe amasomo ku rwunge rw’amashuri rwa Bungwe mu Murenge wa Bwira, Bagahinda Jean Marie Vianney, yavuze ko batarahabwa amashayarazi byari ingorabahiza kuzuza ibikorwa by’ishuri nko gusohora(Printing) no gufotoza impapuro z’ibizamini n’ibindi.
Byasabaga kubikoresha mu mujyi wa Ngororero, ahantu Bagahinda avuga ko umukozi bamutegerega moto ya 6000Frw, agahabwa amafaranga y’ifunguro ndetse n’indangamanota imwe igafotorerwa nibura 20Frw.
Ati “Ariko aho baduhereye amashanyarazi, dukoresha kiriya cyuma gisohora impapuro(Printer) turi gutegura impapuro z’amasuzumabumenyi no gukora indangamanota byose turabyikorera ariko mbere twajyaga kubikoresha mu Ngororero.”
Uyu muyobozi yavuze ko amashanyarazi anabafasha gucaginga no gukoresha mudasobwa z’abana, bikabafasha kwiga no kwigisha ikoranabuhanga nyamara mbere atarahagera ntabwo bari kubona uko bazikoresha.
Serivizi z’imari zaroroshye
Umukozi w’ikigo cy’imari cy’Umurenge Sacco wa Bwira, ishami rya Gashubi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko ‘Amashanyarazi atarahagezwa, twakoraga hakiri kare, tugataha kare’.
Ati “Aho umuriro w’amashanyarazi uziye, twabashije gukoresha mudasobwa, imashini zibara amafaranga. Ubu turakora, tukageza n’amasaha ya nijoro. Muri macye, umuriro watugiriye akamaro gakomeye cyane.”
Ndagijimana yavuze ko batarahabwa amashanyarazi kubara amafaranga bakoreshaga intoki hakabamo kwibeshya no guta umwanya. Yatanze urugero ko kubara miliyoni 3Frw n’intoki byatwaraga nk’isaha ariko kubarisha imashini, iminota 10 biba byarangiye.
Ati “Nka nimugoroba turi gufunga, twasangaga wabaze ukibeshya ukavuga amafaranga atariyo ugasanga uguye mu gihombo cyangwa umukiliya wamubariye macye bika byatuma tugirana ibibazo ariko aho amashanyarazi aziye tugakoresha imashini, ibyo byaragabanutse.”
Amavuriro ntakibyariza mu kizima
Umucungamutungo w’Ikigo nderabuzima cya Ntobwe mu Murenge wa Ndaro, Nshimiyimana Fidèle, yavuze ko amashanyarazi atarazi byari ikibazo mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Ati “Ataraza byari ibibazo mu kubyaza ugasanga abantu barabyariza kuri twa dutara tw’udutadowa, ugasanga ni ikibazo gikomeye ariko aho umuriro uziye udufasha muri byinshi, ibikoresho byose turabikoresha.”
Nshimiyimana yavuze ko ubu imashini zisuzuma ibizamini zisigaye zikora nta kibazo kubera amashanyarazi mu gihe mbere byagoranaga ndetse na nijoro bavura nta nzitizi.
Ati “Nk’ubu iyo twashakaga gusohora urupapuro twanditse, twajyaga ahantu bita mu Rusumo, byasabaga nibura kugenda ibirometero 17. Urumva rero wadufashije mu bintu byinshi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Mugisha Daniel, yavuze ko ‘Nyuma y’umwaka bahawe amashanyarazi, abaturage bamaze kwihangira imirimo itari gushoboka mbere’.
Mugisha yemeza ko hari ibintu bakuraga mu yindi Mirenge irimo n’iya Akarere ka Muhanga gahana imbibe na Ngororero kuko habanje kugezwa amashanyarazi ariko ubu bitakibaho.
Ati “Ugasanga urugendo rwonyine bakoze, batakaje umwanya wo kuba bakora akandi kazi. Ku baturage, n’itumanaho ryari rigoye. Kugira ngo abantu bavugane kuri telefone, ni uko abantu bagomba kuba bafite umuriro ariko ntibabonaga aho bacaginga.”
Mugisha yashimangiye ko ibyo bibazo byagabanutse mu Murenge wa Ndaro kuri ubu abawutuye bafite amashanyarazi ku kigero cya 70%.
Ishami rya REG mu Karere ka Ngororero gafite ingo zisaga ibihumbi 78, ritangaza ko zifite umuriro ku gipimo cya 31% zirimo 25% ziwukura ku miyoboro migari ya REG mu gihe mu 2017 abari bafite amashanyarazi bari 10,6%.
Muri aka Karere hari indi mishinga yitezweho gucanira ingo 4814 bitarenze 2019, bikazafasha kugera ku Ntego igihugu kihaye y’uko bitarenze 2024 buri muturage azaba afite amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO