Abafashwe bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, Akagali ka Rusororo, Umurenge wa Muhororo, umwe muri bo, afatanwa ibiro 8 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko aba bafatiwe mu bikorwa Polisi ikomeje gukora byo gufata abantu bakora ibyaha byo kwangiza ibidukikije, harimo nabakora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko binateza impanuka zishobora gutwara ubuzima.
Ati: " Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry’abanntu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanayayungurira mu mugezi wa Nyarigamba, aho banduzaga amazi abaturage, bakanangiza imyaka y’abaturage ihinze hafi y’umugezi."
CIP Rukundo yongeyeho ko Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze ku wa Gatanu nibwo zafashe abantu barindwi bafite ibikoresho gakondo bifashishaga mu gucukura amabuye, umwe afatirwa mu rugo iwe mu Kagali ka Rusororo afite ibiro 8 by’amabuye ya Gasegereti."
CIP Rukundo, yibukije abaturage ko gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko ari bimwe mu bikorwa byangiza ibidukikije kandi bigateza n’ibyago byo kuba byatwara ubuzima, avuga ko ibikorwa byo kurwanya ibi bikorwa bizakomeza.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngororero ngo hakurikizwe amategeko.
Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!