Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore witwaga Uwamahoro Consolée n’abana be babiri umwe w’imyaka icyenda n’undi w’umwaka umwe, rwamenyekanye nyuma y’impungenge abaturanyi bagize bamaze iminsi batabaca iryera.
Ibikorwa byo gushakisha aho baba baherereye byarangiye ku wa 1 Kanama 2017, ubwo imirambo yabo bayisangaga mu musarane imazemo iminsi.
Uyu mugabo yari yarashakanye na Uwamahoro nyuma y’aho umugabo we wa mbere yitabiye Imana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kuradusenge Janvier, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari yarinjiye uwo mugore akekwaho kwica.
Yagize ati “Twabimenye dutinze ariko niko bimeze. Ni umugabo wishe abana be babiri n’umugore we abata mu bwiherero. Ni umugabo we ariko wari amaze iminsi amucyuye kuko uwo bashakanye mbere yarapfuye. Mu bana bapfuye harimo uwe n’uwo yabyaranye n’uwo mugabo wa mbere. Ubu aracyashakishwa kuko twumvise ko ari uwo mu karere ka Burera. Twaravuganye, turi gukorana ngo atabwe muri yombi kandi dufite icyizere ko azaboneka.”
Ubusanzwe uyu mugore bikekwa ko yishwe n’uyu mugabo bashakanye bwa kabiri, ngo bari basanzwe basa n’abatabanye neza bikaba bikekwa ko ariyo ntandaro yo gusiga abishe akigendera.
Mu bana bikekwako yicanye na nyina wabo ni Tuyisenge (utari uwe) n’undi babyaranye witwa Mukayisenga wari ufite umwaka umwe.



















TANGA IGITEKEREZO