Ni amakuru yamenyekanye ku iki Cyumweru itariki 5 Nyakanga 2020 nyuma y’uko abuze mu ijoro ryabanje, bukeye ashakishwa ahantu hose, aza kuboneka mu kizenga cy’amazi bikekwa ko yiyahuyemo.
Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango, avuga ko hari hashize imyaka irindwi umugabo w’uyu Mukabonera na we apfuye yimanitse mu mugozi, gusa batungurwa n’urupfu rwe kuko muri uyu muryango nta makimbirane yari asanzwe abamo cyangwa ibindi bibazo bidasanzwe by’ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yemeza amakuru y’urupfu rwa Mukabonera, gusa ko hagikorwa iperereza ku cyamuteye kwiyahura.
Yagize ati "Amakuru dufite ni uko yiyahuye mu kizenga cy’amazi, kuko babanje kumushakisha baza kugera kuri icyo kizenga bahasanga indangamuntu ye n’igitenge, nyuma baza gushakisha umurambo uraboneka, ujyanwa kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma, baje gusanga koko yiyahuye, ubu haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyabimuteye kuko n’ubu ntikiramenyekana."
Uku kwiyahura kwamenyekanye nyuma y’uko abana be batanze amakuru ku nzego z’ubuyobozi bavuga ko bamubuze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, bukeye bamushakisha ahantu hose, baza kumusanga mu kizenga cy’amazi yamaze gupfa.
Mukabonera yasize abana batatu yabyaranye n’umugabo we wapfuye yimanitse mu mugozi.



















TANGA IGITEKEREZO