Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatangaje ko uwo musore yicishije uwo mubyeyi ishoka ayimukubise mu musaya, naho abana abakubita ifuni kuko bayisanze iruhande rw’imirambo yabo.
Abana bishwe umwe yari afite imyaka ibiri undi afite umwaka umwe.
Byabereye mu mudugudu wa Mbandari, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero.
Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kane, mu masaha ya saa tatu nyuma y’uko nyir’urugo Burasanzwe Jean Pierre atashye avuye gushaka ibiryo by’ingurube agasanga imirambo mu mbuga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera, yahamirije IGIHE ayo makuru, avuga ko ukekwa yahise afatwa mu gihe iperereza rigikomeje.
Mu makuru yabahaye, ngo yavuze ko yabishe kuko bajyaga bamufata nabi. Ati “Kugeza ubu aremera ko yabishe akavuga ko yabitewe n’uko bamufataga nabi.”
Bahorera yashishikarije abaturage kujya bakumira amakimbirane hakiri kare kubera ko ibyinshi bijya kugera kure byaratangiye abantu babireba.
Ati “Abantu bakwiriye gukora ibishoboka byose amakimbirane nk’ayo agakumirwa hakiri kare, abantu bagashaka uko babona umuti bitarakomera. Usanga umuntu wakoze nk’ibi atari uko ikibazo kitari kizwi ahubwo ari uko abantu batagihaye imbaraga zikomeye.”
Inzego z’ibanze zivuga ko uwo musore yari asanganywe ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, gusa RIB itangaza ko ibyo byakwemezwa na muganga.
Ukekwaho icyaha yajyanywe kuri sitasiyo ra RIB ya Kabaya mu gihe imirambo y’abishwe yajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!