Byabereye mu Murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 16 Kamena 2020, mu ma saa sita z’amanywa. Uwo mugabo yari ashorewe n’aba Dasso bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya, nyuma yo gufatwa ashinjwa gusambanya umwana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya Ndayisenga Simon, yavuze ko uyu mugabo yiyahuye mu modoka ku bushake.
Yagize ati “Aba Dasso bari bamaze kumufata bamujyanye kuri sitasiyo ya polisi, noneho bahuye n’imodoka ya Fuso izamuka ahita ayijugunyaho mu mapine ahita yitaba Imana. Yabikoze ku bushake mu buryo bwo kwiyahura, ubu umurambo wajyanywe ku bitaro naho umwana arimo gusuzumwa."
"Yari akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 12. Bikekwa ko iki cyaha yagikoze ku itariki 14 ku Cyumweru.
Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kabaya gukorerwa isuzuma, mbere y’uko ashyingurwa.





Ibitekerezo 0