Icyo kigage bakinywereye mu birori by’umuturanyi wabo wari ufite umwana wakomejwe.
Mu bisanze mu bitaro barembye barimo umukecuru ari we nyir’urugo, abana be, abuzukuru, abakazana, abana b’abaturanyi, inshuti n’abaturanyi.
Bari bafite ibimenyetso birimo kuribwa mu nda n’umutwe, kuruka, guhitwa no kwituma amaraso, umuriro mwinshi n’umwuma.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibirizi, Dr Twizeyimana Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko batarozwe ahubwo ikibazo nyamukuru bagize gikomoka ku mwanda.
Yasobanuye ko umwanda ushobora guturuka mu gutegura umusemburo, gushigisha ikigage, guteka amazi ntashye neza, ibikoresho byakoreshejwe bidasukuye cyangwa kudapfundikira ibyamaze gutegurwa.
Ati “Ubwo rero icyagaragaye ni uko muri icyo kigage banyoye hagiyemo mikorobe zinjiriye mu musemburo cyangwa mu gushigisha ikigage.”
Yavuze ko abenshi banywa ibintu byanduye bakunze kugira ibibazo by’uburwayi ariko hari n’abashobora kutajyayo bitewe no kugira ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye cyangwa bakaba banyoye gikeya.
Yagiriye inama abaturage yo kwirinda umwanda aho ushobora guturuka hose.
Yavuze ko by’umwihariko mu gushigisha ikigage bakwiye gukoresha amazi atetse kandi ahiye, ibikoresho bisukuye neza, kwibuka gupfundikira aho kibitse kugira ngo amasazi atakijyamo no gukaraba intoki zabo.
Ati “Inama nabagira ni ukugira isuku muri byose kandi bagakoresha amazi atetse ahiye haba mu gushigisha ikigage cyangwa mu gusukura ibikoresho bifashisha.”
Bose uko ari 76 bakimara kugera kwa muganga bitaweho baravurwa barakira basubira no mu ngo zabo kuko uwa nyuma yatashye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!