Umuvugizi w’ishyaka CNDD – FDD, Gélase-Daniel Ndabirabe, yatangaje ko hari amagambo avugwa mu bice bitandukanye by’u Burundi ko hari urubyiruko ruri kwitoreza mu Rwanda hanyuma rukazasubira mu gihugu rugiye guhirika ubutegetsi, asaba Leta ye kubikurikirana.
Ndabirabe yavuze ko ikintu cyose kireba umutekano w’igihugu, cyaba ari ukuri cyangwa ibihuha, iri shyaka rigifata nk’ikintu gikomeye.
Mbere y’uko ibi bivugwa, hari ibindi bikorwa byagiye bigaragara birimo ibyemezo bikomeye byafatiwe Abanyarwanda ku butaka bw’u Burundi byagaragaye nko gushotora u Rwanda.
Abanyarwanda 20 bafungiwe mu ntara ya Cibitoke
Muri Gicurasi 2014, Abanyarwanda babarirwa muri 20 bafungiwe muri Kasho ya Rugombo na Cibitoke mu ntara ya Cibitoke mu Burundi nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’icyo gihugu, bashinjwa kuba nta byangombwa bari bafite no kwica umuco w’Abarundi.
Umunyarwanda wayoboraga sosiyete y’itumanaho Econet yarirukanwe
Tariki ya 11 Gicurasi 2015, Leta y’u Burundi yirukanye Umunyarwanda, Masozera Antoine, wayoboraga Sosiyete yigenga y’itumanaho ‘Econet’ ashinjwa ubutasi. Ni icyemezo cyafashwe n’Ikigo gishinzwe gutanga impapuro z’abinjira n’abasohoka hamwe n’ibiro by’iperereza mu Burundi (Pafe&Documentation).
Umunyamakuru wa IGIHE na Radio Izuba yarafunzwe ashinjwa ubutasi
Tariki ya 8 Kamena 2015, Umunyamakuru wa IGIHE na Radio Izuba, Besabesa Mivumbi Etienne, yarafashwe anafungirwa i Burundi muri gereza ya Muyinga iri mu Ntara ya Muyinga muri Komine ya Giteranyi, ashinjwa ubutasi.
Yamaze igihe kigera ku minsi 10 afungiye muri iyo gereza, kuko yafunguwe tariki ya 18 Kamena 2015.
Besabesa yahamije ko yakubiswe bikomeye n’inzego z’umutekano z’u Burundi, ku buryo hari igihe atabashaga no kwicara.
Birakekwa ko FDLR ikorera no mu Burundi
Muri Gicurasi 2015, byagiye bivugwa ko hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR babarizwa mu Burundi, ndetse u Rwanda rutangaza ko rudashobora kwirengagiza ayo makuru n’ubwo u Burundi bwabihakanye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagize ati “Ntitwakwirengagiza amakuru avuga ko bamwe mu bagize FDLR basesekaye mu Burundi […]”
Imirambo yo muri Rweru yakuruye impaka
Muri Kanama 2014, habonetse imirambo mu kiyaga cya Rweru ndetse Leta y’u Burundi yihutira kuyishyingura, inatangaza ko yari iy’Abanyarwanda kuko ngo hari uwasanganywe ikarita ya Mitiweli (Mutuelle de Santé) yatangiwe i Gisenyi.
U Rwanda rwatangaje ko imirambo y’abantu yatahuwe mu Kiyaga cya Rweru kiri ku mbibi z’u Rwanda n’u Burundi atari iy’Abanyarwanda.
Abakurikiranira hafi iby’u Burundi batangaje ko iyo mirambo ari iy’abantu bishwe n’insoresore zo mu ishyaka CNDD - FDD zizwi ku izina ry’Imbonerakure ariko nta raporo irashyirwa ahagaragara isobanura byimbitse iby’iyo mirambo.
Nubwo u Burundi bwagiye bushinja u Rwanda ibirego bitandukanye, Abarundi bahunze imvururu mu gihugu cyabo bari mu Rwanda bamaze kugera hafi ku bihumbi 30 ndetse muri rusange batangaza ko bishimiye ubuzima babayemo ugereranyije n’uko bikangaga kwicwa.
Ni iki cyihishe inyuma y’ubu bushotoranyi?
Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Albert Rudatsimburwa, Umunyamakuru akaba n’umwe mu bakurikiranira hafi Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko kuba bamwe mu bayobozi b’u Burundi bashinja u Rwanda mu bikorwa binyuranye, ari uburyo bwo kuyobya uburari Abarundi ngo bumve ko bugarijwe n’umwanzi wo hanze y’igihugu maze bizere ubuyobozi buriho.
Yagize ati “Iyo bavuze ko u Rwanda ari ikibazo, baba bashaka gucengeza amatwara mu bantu bagaragaza ko hari ikibazo kiva hanze bityo ko bagomba gushyira hamwe bose [...]”
Abajijwe icyo abayobozi b’u Burundi bashingiraho bashinja u Rwanda yagize ati “Oya, nta kintu bashingiraho. Ikintu cyose bashobora guhimba baragihimba kugira ngo bareme ibyo byiyumviro mu baturage ko bugarijwe bityo ngo bashyire hamwe ntibacikemo ibice. Ni uburyo bagerageza gukoresha kuko nta bindi bafite byabafasha kureshya abaturage.”
Uruhare rwa Tanzaniya n’u Bufaransa
Rudatsimburwa avuga ko bigaragara ko u Burundi bushyigikiwe n’ibihugu birimo Tanzaniya n’u Bufaransa.
Yagize ati “ Hari ibintu u Burundi butakora mu gihe nta muntu ubushyigikiye. Ikigaragara ni uko Tanzaniya yahisemo gushyigikira Nkurunziza … Kugira ngo nayo ibashe kubikora, ivugana n’igisirikare cy’u Bufaransa.”
Yakomeje agira ati “Abafaransa baracecetse, ntabwo basakuje nk’uko babikoze muri Afurika y’Iburengerazuba muri Burkina Faso n’ahandi. Igisirikare cy’Abafaransa gisa n’aho gishyigikiye Tanzaniya nayo ikaba ishyigikiye u Burundi kuko ikibazo cy’abasirikare b’Abafaransa muri aka karere ni u Rwanda nta kindi.”
Hashize igihe u Rwanda na Tanzaniya bisa n’ibitabanye neza, ndetse mu gihe gishize Abanyarwanda babaga muri iki gihugu barirukanwe, ibi biba mu gihe Tanzaniya yashinjwaga gushyigikira ku mugaragaro FDLR.
Benshi mu bagize umutwe w’ubutabazi (Brigade d’Intervention) wari ufite inshingano zo kurwanya FDLR, M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro bakomoka muri Tanzaniya. Babashije gutanga ubufasha mu kurwanya M23 ariko baseta ibirenge mu kurwanya FDLR.
Ku rundi ruhande, Tanzaniya n’u Burundi bisa n’aho bigirana ubufatanye n’imikoranire byihariye, dore ko ari nabyo bihugu byonyine bibarizwa mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bisa n’ibyiheje mu mishinga bihuriyeho n’ibindi.
U Burundi bugirana umubano wihariye n’u Bufaransa, ndetse ibi bigaragarira ku kuba ubwo Perezida Nkurunziza yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza, Ambasaderi w’u Bufaransa niwe muyobozi uhagarariye igihugu cye mu Burundi witabiriye ibyo bikorwa.
Hari ibimenyetso ko FDLR iri mu Burundi
Rudatsimburwa avuga ko hari ibimenyetso ko FDLR yamaze kugera mu Burundi, kuko n’inzego z’ubutasi zamaze kubona bamwe mu banyamuryango bayo, hakaba hari n’abantu babifitiye ibimenyetso muri EAC.
Yagaragaje ko kuba Tanzania n’igisirikare cy’u Bufaransa bisa n’ibifasha uyu mutwe ubarizwa mu mashyamba yo muri Congo-Kinshasa usigaye unabarizwa mu Burundi, hari ingaruka bishobora kugira ku Rwanda n’ubwo kugeza ubu byaheze mu kugerageza.
Imyitwarire u Rwanda rukwiye kugira
Albert Rudatsimburwa avuga ko nta kintu na kimwe u Rwanda rutakoze kugira ngo amahoro agere mu Karere, ndetse ko abona icyo rwakora cyose ari ukubanza kumvikana n’ibindi bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba.
Yongera ho ko kugira ngo amahoro agaruke mu Burundi bisaba ko impande zitumvikana zashyira hamwe zikaganira, hagamijwe gushakira umuti ibibazo byugarije iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO