Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali batangarije IGIHE bavuga byinshi nk’impamvu zitera kwimuka ninjoro, ariko bagahuriza kuri eshanu gusa:
1. Kuba batunze ibikoresho bigayitse: Bamwe mu banyakigali bemeza ko kuba abenshi bimuka ninjoro ari uko bamwe baba bafite ibikoresho bishaje cyane cyangwa bigayitse, bagahitamo kwimuka bwije kugira ngo hatagira ubibona.
Hitimana Jeanvier utuye mu Kagari ka Kamuhoza ,Umurenge wa Kimisagara yagize ati “None se koko waba nta bikoresho byiza ugira cyangwa ufite matola zishaje abana bangije n’inkari ukazimukana izuba riva...?”
2. Imyumyumvire: Kwimuka bamwe babigereranya n’icyo bita “kuzinga akarago” bias no guhunga cyangwa gusuhuka, bigatuma bumva ko hagize ubabona bimuka ku manywa bafatwa nk’abahunze.
3. Guhisha imitungo bimukanye: Hari n’abavuga ko bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali mu nzu z’ubukode bakunda kwimuka nijoro kubera kwanga ko abaturanyi n’inshuti zabo babona ibyo bimukanye bitewe n’uko basanzwe babafata.
4. Guhunga kwishyura amafaranga y’ubukode: Hari abimuka ninjoro bakwepa ba nyiri amazu bari babereyemo ubukode.
Aha umwe mu baganiriye na Igihe yatanze urugero ati “ Hari igihe umara amezi nk’abiri utari wishyura nyir’inzu wanareba ugasanga utazapfa uyabonye ugahitamo kugenda ninjoro umutunguye cyane cyane nk’iyo mutaba mu rugo rumwe kubera kwanga ko yasigarana ibintu byawe”.
5. Kubura umwanya: Kuba abantu benshi amasaha menshi yo kumanywa baba bahugiye mu kazi usanga na byo biri mu bitera abatuye mu Mujyi kwimuka nijoro kuko ari wo mwanya baba babonye.
Ibi bikiyongera no kuba imodoka nyinshi zikoreshwa zimura abantu amasaha yo kumanywa biba bigoye kuzibona kubera ko ziba zihenda cyane bitandukanye no mu masaha ya ninjoro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nta mabwiriza ariho agena amasaha yo kwimukira nk’uko Bruno Rangira ushinzwe Itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali yabitangarije IGIHE.
Ati “Nta mabwiriza agena amasaha abantu bagomba kwimukiraho, uretse ko twe icyo tuba dusaba abaturage ari uko igihe bagiye kwimuka bagomba kubimenyesha umuyobozi bw’umudugudu bavuyemo no kumenyesha n’inzego z’umudugudu bimukiyemo kugira ngo bibafashe mu gutegura gahunda zabo za buri munsi cyane cyane iz’umutekano.”
Gusa hari inzego zimwe na zimwe zagiye zishyiraho amabwiriza atandukanye hashingiwe ku bubasha bw’inama njyanama, aho usanga hari aho bibujijwe kwimuka ninjoro.
Ese ubundi kwimuka ninjoro bikomoka ku ki?
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko kwimuka ninjoro bikomoka mu myumvire no mu myemerere y’abo hambere, aho abagiraga imigenzo gakondo nko kubandwa, guterekera n’ibindi, batashoboraga kwimuka ku manywa ngo abantu batabibona.
Hari n’abavuga ko byaba byaraturutse ku kuba kuzinga akarago ku manywa byaraziraga.
Ese wowe haba hari uko ubibona? Twandikire.



















TANGA IGITEKEREZO