Ni ikigo kimaze imyaka 47 gishinzwe. Mu Rwanda gikorana na Minisiteri y’ubuhinzi mu gukurikirana umusaruro w’ibihingwa, amashuri mu gushishikariza abana bakiri mu mashuri mato kwiga inyigisho za siyansi, ikigo gishinzwe ubutaka mu bijyanye no gukora amakarita ajyanye n’imiterere y’ubutaka mu gihugu ndetse na Meteo Rwanda.
Mu nama iteraniye i Kigali ihurije hamwe iki kigo n’abafatanyabikorwa bacyo, Umuyobozi Mukuru wa RCMRD, Dr Emmanuel Nkurunziza, yavuze ko u Rwanda rumaze kungukira byinshi muri iki kigo mu nzego z’ubuhinzi, umutungo kamere n’izindi.
Hari umushinga RCMRD ifitanye na Minisiteri y’ubuhinzi wo gukurikirana imibereho y’ibihingwa, kugira ngo bifashe mu kumenya umusaruro uzavamo hakiri kare niba hari igiteganyijwe gikorwe kare.
Dr Nkurunziza ati "Uyu mushinga dukorana na Minagri [Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi], tuwukorana n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe ibyogajuru (NASA), hari ubumenyi tuhakura, hari amakuru tuhakura dufashisha inzego ziri mu gihugu ahangaha".
Hari undi mushinga ujyanye no gukora amakarita y’ibiri ku butaka. aya makarita yifashishwa mu bidukikije, mu bijyanye n’ubutaka, kuko babona ibiriho bagakora igenamigambi.
U Rwanda kandi rukorana na RCMRD mu wundi mushinga iki kigo gifatanyamo n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ujyanye no gukurikirana uburyo ubutaka bwangirika. Hari kandi no guhugura abakozi ku ikoranabuhanga rishya, gukorana n’amashuri mu kwereka abanyeshuri uko wahuriza hamwe amakuru akabyazwa umusaruro.
Dr Nkurunziza yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa, hakiri icyuho mu kubyaza umusaruro amakuru aba yatanzwe bitewe n’ubumenyi buke bw’abakwiye kuyakoresha.
Ati "Muri rusange ibijyanye na tekinoloji zikoresha ibyogajuru biracyari hasi, ikibitera cyane cyane ni ubumenyi butarazamuka ku rwego ruhagije kugira ngo abantu bamenye uko bakoresha ibyo bipimo, mu nzego zitandukanye".
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Space Agency, Col Francis Ngabo, yavuze ko bagiye gukorana na RCMRD mu kuzana serivisi z’icyogajuru zishobora gutanga amakarita mu gihe gito.
RCMRD washyizweho mu 1975, ukaba ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya. Ugizwe n’ibihugu binyamuryango 20 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, birimo Botswana, Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Kenya, Lesotho, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Namibia, u Rwanda, Ibirwa bya Seychelles, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!