Ni ibitero bimaze imyaka hafi itanu bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba n’ingabo za Mozambique, byatangiye mu 2017 nyuma y’uko uyu umutwe w’iterabwoba wiyise al shabab, nubwo nta mikoranire ufitanye na Al Shabab ya nyayo, utangiye gukaza umurego.
Ibintu byafashe indi ntera ubwo uyu mutwe noneho wagabaga ibitero simusiga mu Mujyi wa Macimboa da Praia ukawigarurira ndetse muri Werurwe uyu mwaka, wishe bunyamaswa abaturage 12 mu Mujyi wa Palma, yose ikaba iherereye mu Ntara ya Cabo Delgado, ari nayo Ntara ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi bagiyemo.
Nyuma y’ubu bwicanyi bwanibasiye abanyamahanga, bugatuma ibikorwa by’ishoramari rya za miliyari z’amadolari biri muri iyo Ntara ikungahaye kuri gaz n’ubutaka bwera bihagarara, Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yavuye ku izima yemera gusaba ubufasha ingabo z’amahanga mu kurwanya izo nyeshyamba, feri ya mbere ayifatira i Kigali mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame muri Mata uyu mwaka, ukwezi kumwe nyuma y’ibitero byishe abantu 12.
Amakuru avuga ko Perezida Nyusi yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwatsimbuye inyeshyamba n’imitwe y’iterabwoba muri Centrafrique mu gihe gito cyane, yuririra ku mabano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi maze asaba Leta y’u Rwanda ubufasha bwo kurandura imitwe y’iterabwoba imumereye nabi.
Icyo u Rwanda rwiteze
Ku ruhande rwa Mozambique, izungukira cyane ku Ngabo z’u Rwanda n’iza SADC kuko izabona umutekano, gusa hakomeje kwibazwa inyungu u Rwanda rwabonye muri Mozambique ku buryo rwiyemeza koherezayo ingabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko icyo u Rwanda ruzungukira muri iki gikorwa, ari uko ruzabasha kugarura amahoro mu gihugu cy’inshuti.
Mu 2015, u Rwanda rwasinye amasezerano ya Kigali agamije kurinda umutekano w’abaturage mu bice byose birimo intambara n’amakimbirane.
Col Ronald Rwivanga yagize ati “Icyo tuzunguka ni uko tuzaba turi gushyira mu bikorwa amasezerano twemeranyijeho mu 2015 yo kurinda umutekano w’abaturage aho bari hose, biri mu nshingano zacu. Twiyemeje ko tuzajya mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bice birimo intambara n’amakimbirane, rero mu gihe wiyemeje ikintu, ugomba no kugishyira mu bikorwa, ari nayo mpamvu twoherejeyo ingabo kugira ngo twuzuze ibyo twiyemeje.”
Uyu Muvugizi w’Ingabo kandi yavuze ko indi mpamvu yatumye u Rwanda rwiyemeza gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, ari isomo rwakuye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu maso y’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi bihugu ariko ntibigire icyo bikora mu kuyihagarika.
Yagize ati “Ikindi ni uko iki cyemezo cyafashwe bijyanye n’amateka yacu, amateka y’aho u Rwanda rwirengangijwe mu bihe rwari rukeneye ubufasha. Rero ntabwo twakwifuza ko ibyatubayeho byaba ku bandi bantu aho ari ho hose ku Isi. Niyo mpamvu twizera ko dushobora kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi mu kwirinda ko ikintu kibi nka Jenoside cyakongera kubaho.”
Misiyo y’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda izamara igihe kingana iki?
Akenshi iyo ingabo n’abapolisi bagiye mu butumwa, ziba zifite igihe zizabumaramo mbere yo kubusoza. Icyakora siko bimeze ku butumwa ingabo z’u Rwanda zigiyemo muri Mozambique, kuko igihe buzamara kitazwi, bitewe n’uko kizagenwa n’uburyo urugamba ruzagenda.
Col Rwivanga yasobanuye ko nta gihe ntarengwa izi ngabo zizamara muri Mozambique, ati “Dufite akazi baduhaye, ntabwo tugendera ku munsi [kazarangiriraho], tugendera ku kazi baduhaye [imiterere yako], akazi nikarangira tuzataha, nikatarangira tuzakomeza [urugamba].”
Inyeshyamba u Rwanda rugiye guhangana nazo zifite imbaraga n’imyitozo ikomeye cyane cyane iyo kurwanira mu mijyi ituwe n’abaturage, ari nayo mpamvu hari abagize impungenge ku basirikare n’abapolisi 1000 bagiye ku rugamba, bavuga ko ari bacye ugereranyije n’imiterere y’akazi katoroshye kabategereje.
Col Rwivanga yavuze ko izo mpungenge zidakwiye kubaho kuko u Rwanda ruzafatanya n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, ndetse n’ingabo za Mozambique.
Ati “Akazi kabo [abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda] ni ukubungabunga umutekano, bafatanyije n’ingabo za Mozambique, ndetse n’ingabo za SADC kugira ngo bagarure amahoro muri icyo gihugu.”
Byitezwe ko ingabo za SADC zizagera muri Mozambique ku itariki ya 15 Nyakanga, nyuma y’uko byemejwe n’Inama y’uwo Muryango mu kwezi gushize, ndetse ukanateganya miliyoni 12$ nk’ingengo y’imari izifashishwa.
Uyu Muvugizi yongeyeho ko ingabo zigiye muri Mozambique zizi ikizijyanye, asobanura ko uretse kurwana, ingabo z’u Rwanda zizatoza iza Mozambique ku buryo bwo guhashya umwanzi, dore ko kimwe mu bituma iyi mitwe ikomera, ari uko ingabo za Mozambique zidafite ubushobozi buhambaye.
Ati “Akazi turi bukore ni akazi dusanzwe dukora, harimo kurwana bibaye ngombwa, ariko no kubaka ubushobozi. Ntabwo tugiye kurwana gusa hari n’ibindi bikorwa birimo kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa, nabyo biri mu nshingano zacu.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ingabo na Polisi y’u Rwanda bizunganirana, ati "Ingabo na Polisi bizunganirana mu rwego rwo kurinda umutekano. Ikijyanye Polisi ni mu rwego rwo kurwanya iterabwoba, ibigira mu nshingano, tuzafatanya na Polisi ya Mozambique. Ikindi ni ukurinda umutekano w’abaturage no kugarura ituze."
Yongeyeho bazakorana na Polisi ya Mozambique "Mu buryo bw’amahugurwa ndetse no kubongerera ubumenyi mu kubangabunga umutekano w’imbere mu gihugu, byose tubifite mu nshingano."
Byitezwe ko icyiciro cya gatatu cy’abasirikare n’abapolisi kiri bwerekeze muri Mozambique mu gihe cya vuba.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!