Mu kurushaho kunoza gahunda y’ibikorwa by’imyaka itanu ya Komisiyo y’ Igihugu y’uburenganzira bwa muntu no kumenyekanisha no kwigisha abaturage uburenganzira bwa muntu, abakozi b’iyi komisiyo bateraniye mu nama y’iminsi 2 mu kigo cy’amahugurwa cyitiriwe mutagatifu Andereya i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, basuzuma ibyo bakoze n’ibyo bateganya ngo inshingano zabo zinogerezwe abazikeneye.
Mu gutangiza iki gikorwa kizanatangirwamo ibiganiro binoza kandi bigasuzuma uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa ku kigero kiba cyatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa no ku muhigo wa komisiyo, Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine yabwiye abayitabiriye ko bagomba gushyira ubushobozi mu baturage bo mu byaro bari mu byiciro bitandukanye mu kubigisha uburenganzira bwa muntu dore ko utazi uburenganzira bwe atanamenya uko buhungabana cyangwa yanabubuzwa n’ubwo kandi ari uburenganzira ariko na none ari n’inshingano z’umwenegihugu kumenya uburenganzira bwe.
Madame Nirere ati “Muri iyi gahunda turakoresha uburyo bwose ngo tugere ku byiciro bitandukanye kandi binyure mu nzira nyinshi zinyuzwamo ubutumwa ndetse ku bufatanye n’itangazamakuru turitegura gutanga ibiganiro ku maradiyo, televiziyo n’ibyandika ariko habeho n’ubukangurambaga mu bihangano n’indirimbo, imivugo n’amakinamico bigamije gusobanura no kwigisha amahame y’uburenganzira bwa muntu”.
Ibi kandi ni ibishimwa n’umufashamyumvire muri iki gikorwa akaba n’umujyanama mu burenganzira bwa muntu mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Chris Mburu, wemeza ko kuba u Rwanda rushyira ingufu mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kumenyesha abo bireba uburenganzira bwabo aho unasanga bikemura ibibazo byakunze kugaragara nk’ibisiragiza abaturage mu buyobozi cyangwa mu nkiko bimaze kugenda bigabanuka aho umuntu yamenye inzira anyuramo yubaha uburenganzira bwa muntu ndetse n’aho abariza bitihutiye muri izo nzego nyamara bigakemuka.
Mburu avuga ko uburenganzira ari ikintu kinini ku buryo kubwigisha ari uguhozaho ndetse n’ubukangurambaga kuri buri rwego bugakomeza cyane ko zimwe mu nzego bireba mu ibanze nka polisi n’inzego z’ibanze bari gusobanukirwa n’inshingano za komisiyo , n’aho bateshutse ibakosora ikabagira inama aho kuyifata nk’umugenzuzi w’ibitagenda ahubwo akaba nk’umwe mu bafatanyabikorwa mu kwigisha no gushimangira amahame areba uburenganzira bwa muntu.
Kuri bamwe mu batuye mu bice bimwe na bimwe mu Karere ka Muhanga bagaragarije IGIHE ko uburenganzira benshi babwumva mu buryo butandukanye ariko ugasanga badahuriza ku mahame no kubwubahiriza mu nzego z’ubuzima.
Kamuhanda Valens avuga ko uburenganzira yumva yabuza umuryango we ari nko gukubita umugore we kuko na byo mu mahame y’uburinganire ngo yabihanirwa umugore abivuze ariko byagera ku bana akumva ko kutabaha ifunguro byo yaba yaciye ibintu.
Naho Uwiduhaye Marie Gorette we asanga uburenganzira yabubura mu gihe yaba afunze kuko icyo akora cyose aba yabanje kugitegekwa.
Mu kunoza inshingano za komisiyo y’uburenganzira bwa muntu buri mukomiseri muri iyi Komisiyo agira uturere 5 akurikirana ndetse agafashwa n’abakozi 5 muri buri karere bamufasha kugenzura iyubahirizwa no kureba ahakenewe ubufasha mu kubahiriza no gushimangira amahame y’uburenganzira bwa muntu.



















TANGA IGITEKEREZO