Maj Gen Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.
Rusoke ni umudipolomate ufite uburambe muri politiki mpuzamahanga, mbere yo koherezwa mu Rwanda yari Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo. Mbere yo guhabwa uwo mwanya, yari umwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).
Nyuma yo gutangaza izina rya Ambasaderi mushya wa Uganda i Kigali, abasesenguzi muri Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari batangiye kuvuga ko ategerejwe n’akazi gakomeye cyane ko agiyeho ibihugu byombi birebana ay’ingwe.
Umubano w’u Rwanda na Uganda wagiyemo agatotsi cyane mu myaka nk’ine ishize ubwo iki gihugu cyo mu Majyaruguru cyatangiraga ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bari ku butaka bwacyo, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi ndetse abandi bagashishikarizwa kwinjira mu mitwe irwanya u Rwanda.
Maj Gen Robert Rusoke wari umaze iminsi ahagarariye urwego rwashyizweho mu guhangana na COVID-19, mu byo yitezweho harimo no gushyira iherezo ku kibazo kimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda.
ChimpReports yanditse ko abayobozi yaganiriye na bo bagaragaje ko Rusoke ari ‘umudipolomate utuje, ukuze kandi udakunda guhangana cyane.’
– Museveni yashyize abasirikare muri Ambasade za Uganda mu Karere
Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda nyuma y’uko muri Kanama 2021 ari mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri UPDF.
Usibye mu Rwanda, no muri bimwe mu bihugu byo mu Karere, Museveni yoherejeyo ba Ambasaderi bahoze mu gisirikare. Rtd Col Fred Mwesigye wahoze ari Umudepite uhagarariye Nyabushozi mu Nteko Ishinga Amategeko yoherejwe muri Tanzania, asimbuye Amb Richard Kabonero.
U Burundi bwahawe Major Gen Matayo Kyaligonza mu gihe Uwungirije Ambasaderi muri Somalia yagizwe Rtd Maj Gen Mugisha Nathan.
Kuri bamwe babona iki cyemezo cya Museveni nk’amakenga ku mwuka mubi ututumba hagati ye n’ibihugu bimukikije.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga, Dr Ismaël Buchanan, yabwiye IGIHE ko ari ibisanzwe gushyiraho ambasaderi wabaye umusirikare kuko hari ibishingirwaho mu kumugena.
Ati “Icyo kumenya ni uko mu mibanire y’ibihugu Ambasaderi ntibivuga ko aba ari umusivili, yarambaye imyenda ya gisirikare. Agomba kuba afite inararibonye mu bubanyi n’amahanga yarabyize, yarabikozemo.”
“Icyo bisaba ni ubumenyi bw’imiyoborere. Nta kibazo kiri mu kuba byakorwa n’umusirikare cyangwa umusivili. Mu nshingano ze habamo no gukurikirana umutekano n’inyungu z’igihugu mu by’umutekano.’’
Inshingano za Ambasaderi ntizigarukira ku kwimakaza iterambere ry’ubukungu, hanarebwa ku zindi ngingo zitandukanye.
Dr Buchanan yagaragaje ko ibihugu bishobora kutumvikana ariko bikagumana za Ambasade zabyo nk’uko bimeze ku Rwanda na Uganda.
Ati “Dushobora kuba tutumvikana na Uganda ariko Ambasade ikora kuko hari Abagande bari hano bayikeneye, hari inyungu zayo zihari. Ibibazo bihari bishingiye kuri Guverinoma ya Uganda cyane ku Banyarwanda baba muri Uganda; nk’igihugu ntabwo wareberera abaturage bawe bafatwa kuriya.’’
Kuba Maj Gen Robert Rusoke yashyizweho mu gihe Uganda iri kurwanya ADF mu mashyamba ya RDC, bamwe bakabihuza no gushaka inzira yo gutera u Rwanda, Buchanan yavuze ko we abifata nk’igihamya ko nta bushotoranyi bushoboka.
Ati “Niba izi ko iri kohereza ambasaderi ntiyabikora, ahubwo twabyibazaho mu gihe imukuye mu Rwanda imujyana muri Uganda. Ese ni iki gihamya ko Uganda yagira amahoro mu gutera u Rwanda? Nizera neza ko bitashoboka, ni ibihuha bidafite icyo bishingiyeho.’’
“Dufite umupaka uduhuza, si ngombwa kunyura muri RDC ngo [Uganda] ize mu Rwanda. Kuki itabikoze na mbere? Ni ibyo abantu bavuga, nizera ko na Uganda izi neza ko u Rwanda ari igihugu cyiyubashye kandi kitavogerwa. Kohereza ambasaderi ni igihamya ko ubucuti bw’ibihugu byombi bushobora kujya mu murongo mwiza.’’
Mu bijyanye na dipolomasi, iyo igihugu cyemeye kwakira Ambasaderi w’ikindi byerekana ko gishaka amahoro. Bisobanuye ko kuba u Rwanda ruri kwakira Ambasaderi mu gihe hari ibibazo by’abicirwayo, abajugunywa ku mipaka byerekana imbaraga zarwo mu kubaka amahoro no kubana neza n’abaturanyi.
– Kuba Ambasaderi habamo no kuneka?
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byanditse ko ishyirwaho rya Ambasaderi wahoze mu gisirikare ari uburyo bwo gusubiza u Rwanda rwohereje Rtd Col Joseph Rutabana kuruhagararirayo muri Gicurasi 2021.
Dr Buchanan yasobanuye ko ibi bihabanye n’ukuri kuko hari ibindi bihugu u Rwanda rusanganywemo ba Ambasaderi bahoze mu gisirikare kandi bitabanye nabi narwo. Yatanze urugero kuri Tanzania aho ruhagarariwe na Gen Maj Charles Karamba.
Yunzemo ati “Mu nshingano za Ambasaderi habamo no kuneka. Ni ukuvuga ngo ni ibiki Uganda ifite mu bucuruzi, u Rwanda rwagiramo inyungu, ni ibiki twakura muri Uganda ku buryo abacuruzi bumva ko baza gushora imari. Kuneka ntibivuga igisirikare gusa. Kohereza uwahoze mu ngabo ntibivuze kuneka igihugu nubwo mu nshingano haba harimo ibyo byose.’’
Igihugu ni cyo gifite inshingano zo kohereza ambasaderi gishaka, yaba umusirikare cyangwa umusivili kandi n’icyemeye kumwakira kiba kizi neza ko nta kibazo kimufiteho.
– Ubucuti bwa hafi bwa Rusoke na Salim Saleh nta mpungenge buteye
Gen Salim Saleh asanzwe ari Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu bijyanye n’Umutekano. Uyu murumuna wa Museveni ni we uri gukurikirana gahunda yo kohereza ingabo za Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari bimeze n’ubundi mu ntambara ya mbere n’iya kabiri ya Congo.
Ibi byose byerekana uburemere Museveni aha umugambi wose ashinze murumuna we aho bivugwa ko ubu Gen Salim Saleh ngo ari we ufasha RNC mu bikorwa byayo muri Uganda.
Igihamya cy’aya makuru ni uko ku wa 23 Gicurasi 2021, ubwo Frank Ntwali [mubyara wa Kayumba Nyamwasa] yari muri Uganda yagiranye inama na Gen Salim Saleh; yabereye mu gace ka Kapeka yitabirwa n’abarimo Umuyobozi wa CMI, Brig Abel Kandiho.
Dr Buchanan yavuze ko kuba Ambasaderi yaba inshuti na Gen Salim Saleh ntacyo bikwiye guhungabanya mu mibereho y’Abanyarwanda.
Ati “Ni amakuru y’abashaka kuba inkundarubyino. Ni yo yaba inshuti na FDLR, [uziko bafunguye inzira yo guhangana n’u Rwanda] cyangwa umwanzi w’u Rwanda, ariko mu gihe ari ku butaka bw’u Rwanda akwiye kubaha ubusugire bw’igihugu.’’
Yavuze ko umubano wose wabaho utabuza u Rwanda gusinzira kuko ni uburenganzira bwabo kubikora ariko arengereye narwo si igihugu gito cyabura kumwereka ko ‘yaje kuba ambasaderi aho gukorana n’abanzi barwo.’
Ati “Kuba inshuti na runaka, ntibyatuma amaraso y’u Rwanda ahagarara. Twakwifuza ko yaba umwe mu bagiye guhindura ikibazo gihari, agakuraho iby’Abanyarwanda bafungwa, batotezwa n’ibindi. Ni cyo cyamugira ambasaderi mwiza kurusha abandi babayeho.’’
Rusoke yitezweho kugarura ubumwe hagati y’Abagande n’Abanyarwanda, gushimangira ko ibihugu byombi byakongera guhahirana na dipolomasi ikagaruka ibuzima nk’uko byahoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!