Urushinge rw’isaha iganisha ku itangira ry’amashuri mu mwaka wa 2026/27 rusa n’urwihuta ku banyeshuri bitegura gutangira ishuri ariko rukihuta cyane ku babyeyi bahora batera akajisho kuri rwa rupapuro rwitwa ’Babyeyi’ umwana ahabwa rumumenyesha ibyo ugiye mu mwaka wa mbere mu kigo yoherejweho azakenera.
’Babyeyi’ nyinshi IGIHE yabonye zirimo byinshi umunyeshuri asabwa kwitwaza bishobora gusaba umubyeyi wo mu gice icyo ari cyo cyose ufite umwana watsinze kuzatanga arenga ibihumbi 600 Frw nubwo imibare idahura kuri buri kigo.
Muri iki gihe uburezi ni imwe mu nkingi zikomeye imiryango ishoramo menshi kugira ngo abana bazagire ejo hazaza heza. Gusa amafaranga asabwa mu mashuri amwe n’amwe ashobora kuba umutwaro ukomeye ku babyeyi, kuko ibisabwa bitagarukira ku mafaranga y’ishuri.
Hari amafaranga y’imyambaro y’ishuri, amafunguro, ibikoresho by’ikoranabuhanga, laboratoire, ibikoresho by’imyitozo ngororamubiri n’ibindi bikenerwa kugira ngo umwana abashe kwiga neza.
Isesengura ry’ibisabwa mu mashuri atandukanye mu Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027 rigaragaza ikinyuranyo gikomeye hagati y’amashuri yigenga, ay’amadini n’andi n’aya Leta.
Guhera mu gihembwe cya kabiri [Mutarama 2027] abo mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, umusanzu ababyeyi batanga uzava kuri 975 Frw ugere ku 2.000 Frw. Mu mashuri yisumbuye abana biga bataha, uzava ku 19.500 Frw ugere ku 24.000 Frw.
Mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, ababyeyi bazajya batanga 110.000 Frw, avuye ku 85.000 Frw ku gihembwe.
Hari aho umunyeshuri asabwa hafi ibihumbi 600 Frw
Mu nyandiko igaragaza ibisabwa mu ishuri rimwe ryigenga ryo mu Mujyi wa Kigali harimo amafaranga arenga ibihumbi 587 Frw azishyurwa mu gihembwe cya mbere cya 2026/27.
Uyu munyeshuri asabwa amafaranga y’ishuri 310.000 Frw, ay’ifunguro rya saa sita 135.000 Frw, serivisi z’itumanaho ry’ishuri agera kuri 20.000 Frw, ibikoresho bya siporo bya 10.000 Frw, ubwishingizi bwa 1.500 Frw mu gihe amafaranga yo kwiga nimugoroba ari 102.000 Frw.
Ibi bivuze ko umubyeyi ufite abana babiri muri iri shuri ashobora gukenera amafaranga hafi miliyoni 1,2 Frw mu gihembwe kimwe gusa, hatabariwemo amafaranga y’ingendo, imyambaro n’ibikoresho by’ishuri.
Ku miryango myinshi, ikibazo ntikiba ari amafaranga y’ishuri gusa, ahubwo ni no kubona ibikoresho byose bisabwa mbere y’uko umwana atangira amasomo.
Muri ES Elena Guerra Cyeza, amafaranga y’igihembwe cya mbere ni 308.500 Frw, arimo amafaranga y’ishuri, imyambaro, gukodesha matelas, umupira w’imbeho, umupira w’amaboko magufi, ibikoresho byo ku meza, ikoranabuhanga, isomero, laboratoire, siporo n’izindi serivisi.
Ku rundi ruhande, umubyeyi asabwa kongeraho amakayi manini 12 ya paji 200, amakayi atandatu ya paji 96, ibikoresho by’isomo ry’imibare na calculatrice, inkweto z’umukara, amasogisi, imyenda ya siporo, amashuka n’ibiringiti, inzitiramibu n’ibikoresho by’isuku.
FAWE Girls School yishyura make cyane
Urupapuro rwa babyeyi rwo muri FAWE Girls School rwo muri Mata 2026, rwamenyeshaga ababyeyi ko umwana azishyura amafaranga ibihumbi 99 Frw mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri warangiye mu 2025/26.
Aya arimo amafaranga y’ishuri 92 Frw, ay’imiti y’ibanze 3000 Frw, ayo kwiyogoshesha 1000 Frw n’amafaranga y’ibikoresho by’isuku 3000 Frw.
Iri shuri riri mu yihagazeho mu ireme ry’uburezi, gutsindisha n’ibindi byose bituma abana bahiga babaho neza kandi bakiga neza.
Groupe Scolaire Kigeme-A iherereye mu Murenge wa Gisaka, Akarere ka Nyamagabe, bishyura amafaranga y’ishuri 92.000 Frw kuri buri gihembwe.
Usibye aya mafaranga, iri shuri risaba andi arimo 3700 Frw y’ibizamini, 2000 Frw y’ibikoresho bikoreshwa muri laboratwari, 5000 Frw yo guteza imbere ishuri ndetse na 2800 Frw yo gufasha ivuriro ry’imbere mu kigo.
Yose hamwe umubyeyi asabwa gutanga 105.500 Frw kuri buri gihembwe.
Gusa umunyeshuri asabwa kugera ku ishuri yitwaje matela, amashuka ane, ikiringiti, couvre-lit n’inzitiramibu, isahani n’igikombe bya aluminium, ifurusheti n’icyuma cyo ku meza.
Mu bindi bisabwa harimo amakayi nibura 15 y’ishuri, harimo ane ya registre n’andi 11 ya paji 200, amakaramu 10 y’ubururu n’andi ane atukura, boite mathematicale, irati ya 30 cm, calculatrice scientifique na tableau periodique. Kwitwaza amakayi abiri ya Nkundamahoro ya paji 200 yo kubarizwamo ndetse na rame 1 y’impapuro.
Hari kandi igisokozo, indorerwamo, uburoso n’umuti by’amenyo amasabune, amavuta n’imyambaro y’imbere itanu, amafaranga yo kwiyogoshesha 900 RWF bayazana mu ntoki, itaburiya ya coton y’umweru ifite amaboko maremare ku bo mu wa kane, inkweto zo kwigana z’umukara ebyiri zifunze ku bahungu no ku bakobwa, amasogisi y’umweru atanu, inkweto zo kogana za kamambiri, (bodaboa ntizemewe), inkweto za siporo, imyambaro ya siporo, umupira w’imbeho ufite ingofero usa n’umweru utagize ikintu cyanditseho wo kwambara mu gihe hari imbeho nyinshi.
Harimo Kwitwaza imyambaro y’ishuri (amashati 2, amajipo cyangwa amapantaro 2, T-shirt 1 n’umupira w’imbeho uboshye mu indobo, essui-main na papiers hygieniques esheshatu, Cotex 2 n’igitenge (ku bakobwa).
Abanyeshuri baziga igiforomo barasabwa kuza bitwaje mu ntoki amafaranga 25.000 Frw y’imyambaro yo kwimenyereza umwuga, ndetse n’ibikoresho birimo udupfukantoki 100 (gloves), udupfukamunwa 50 (masks), sphygmomanometer 1pc, stethoscope 1pc, digital thermometer 1pc, penlight 1pc, tape measure 1pc.
Groupe Scolaire Officiel de Butare ntihenda
Groupe Scolaire Officiel de Butare, izwi cyane nk’Indatwa n’Inkesha, iherereye mu Karere ka Huye, mu 2025/26 amafaranga y’ishuri yari hagati ya 85.000 Frw na 124.400 Frw kuri buri gihembwe, bitewe n’icyiciro umunyeshuri arimo.
Usibye amafaranga y’ishuri, abanyeshuri basabwa gutanga andi 7000 Frw y’isuku.
Iri shuri kandi risaba abanyeshuri kwitwaza amakayi 20 ndetse n’ibindi bikoresho by’ishuri bikenerwa mu myigire. Na ryo riri mu mashuri ari imbere mu byerekeye ireme ry’uburezi n’imibereho myiza y’abanyeshuri.
Muri seminari bimeze bite?
Mu mashuri yigisha abazavamo abapadiri azwi nka seminari nto agiye ari mu bice bitandukanye. Hari ababyeyi bahitamo ko abana babo bakora ibizamini byo kuyigamo.
Nko muri Petit Séminaire Saint Jean Paul II de Gikongoro, umunyeshuri mushya agomba kwishyura 232.700 Frw mu gihembwe cya mbere.
Aya mafaranga arimo amafaranga y’ishuri 127.000 Frw, agahimbazamusyi ka mwarimu 25.000 Frw, agaseke ko gufasha imibereho y’abanyeshuri ka 35.000 Frw, ubwishingizi bw’impanuka bwa 1200 Frw, gukodesha matelas n’ibiringiti 5.000 Frw, ibitabo, ibikoresho bya laboratoire na internet.
Ababyeyi basabwa kandi gutegura ibindi bikoresho birimo amakayi, inkweto, imyenda ya siporo, amashuka, ibikoresho by’isuku n’ibindi bikoresho by’umuntu ku giti cye.
Imyambaro y’ishuri yonyine igaragara kuri uru rutonde igura 67.900 Frw.
Abenshi bahitamo amashuri bajyanamo abana cyane cyane ahenze bavuga ko ari yo yigisha neza, gusa aya Leta cyangwa afatanya na Leta ku bw’amasezerano akomeye bigaragara ko atishyuza menshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!